Umugogo w’Umwami biteganyijwe ko uzagezwa i Nyanza mu gitondo cyo ku Cyumweru mbere yo gutangira Misa yo kumusezeraho no kumusabira izabera mu Rukari saa yine, ari na ho abamuherekeje bazakarabira.
Uyu muhango uzaba ufunguye kuri buri wese wifuza guherekeza Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa.
Abaturiye hafi y’aho Umwami Kigeli V Ndahindurwa yakuriye cyane abakuze bishimiye ko azatabarizwa mu Rwanda ndetse ko bavuga bazamuherekeza.
Musabeyezu Adela w’imyaka 67 y’amavuko utuye mu Murenge wa Busasamana ati “Kigeli namumenye ari umusore mwiza cyane. Twari twiteguye ko umugogo we urara ino tukawukorera ikiriyo, none twumvise kiri kubera i Nyarutarama. Ejo mu gitondo nzabyuka nitegure kuwakira, tumutabarize aho bamugeneye.”
Salomon Karake w’imyaka 61 we yatangaje ko yishimiye ko umugogo wa Kigeli wazanywe mu Rwanda.
Ati “Icyo navuga ni uko twishimiye ko yazanywe mu Rwanda akaba ariho agiye kuruhukira. Ejo tuzajya mu misa yo kumusezeraho, ubundi tuze hano aho bamuteguriye kuruhukira tumuherekeze. Hano imyiteguro ihambaye ntayo, usibye ko twe twiteguye kumuherekeza nk’umuturanyi wacu”.
Muri rusange abakorera mu Mujyi wa Nyanza n’abandi bahatembera bavuga ko bamenye ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa i Mwima, babyumviye ku maradiyo babisoma no mu bitangazamakuru, kandi biteguye kuzajya kumuherekeza igihe umugogo we uzaba ugejejwe i Nyanza.
Umwe mu bakozi bakora ku nzu ndangamurage mu Rukari yabwiye IGIHE ko ibijyanye no gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa, bireba umuryango we, bo icyo bakora ari ukubagira inama igihe bazibasabye.
Amafoto: Kwizera Prudence



















TANGA IGITEKEREZO