Aha niho hagaragaza ko n’ubwo Abanyarwanda n’abandi baturage bo mu bindi bihugu bitandukanye batandikaga, ariko bari bafite uburyo bwo kubika amateka n’intekerezo z’ibyaranze abakurambere babo mu buryo bw’uruhererekane mvugo.
Igitabo “Intwari z’imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” dukesha umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, kigaragaza ko hari ibigega bizwi byari ubuhunikiro bw’amateka y’Abanyarwanda.
Ubucurabwenge
Abari bagize iki kigega cy’Ubucurabwenge mu kubika amateka y’igihugu, ni bo bitwaga ‘Abacurabwenge’. Aba bari Abarinzi b’umuco n’amateka y’igihugu, bakaba mu Banyamihango b’ibwami.
Ni bo bari bashinzwe kubika ayo mateka y’ibikorwa by’abami n’ibyabaye ku ngoma zabo n’imisimburanire yabo ku ngoma, bakagenda bayahererekanya mu mvugo kugeza ku buvivagiza bwa kure.
Umucurabwenge kimwe n’abandi Banyamihango y’ibwami, bagombaga kuzungurwa n’abana babo kuri uwo murimo iyo babaga batakiriho. Ibyo bigafasha gukomeza kubika ayo mateka, afite umwimerere wayo, nta kuvanga ibitekerezo n’imvugo, kuko hagaragaraga ko hari igihe yazimira, hatabayeho umuryango umwe ushingwa uwo murage.
Ubusizi
Abari bagize iki Kigega cy’Ubusizi mu kubika amateka y’igihugu, ni bo bitwaga ‘Abasizi’. Na bo bari Abanyamihango y’ibwami bari bashinzwe gusingiza umwami n’ingoma ye, gucengeza amatwara n’imigambi ivuye ibukuru mu mvugo nziza inoze ya gisizi, no gucengeza Politiki y’igihugu igezweho. Niyo mpamvu mu Bisigo byinshi, usangamo amateka y’abami n’ibikorwa byabaye ku ngoma zabo mu mushinga wo kubaka u Rwanda.
Ibikorwa by’abo bami nibyo byabaga imvano yo kubahangira ibisigo. Na bo babifataga mu mutwe, bakabibwira umwami mu gihe cyagenwe, bakabihererekanya mu mvugo mu miryango yabo, kandi mu bisigo na ho habonekaga uruhererekane rw’ingoma z’abami b’u Rwanda, kugeza ku mwami uturwa igisigo.
Umusizi na we iyo yapfaga, yasimburwaga n’umwana we kuri uwo murimo w’ibwami, bityo Ibisigo bibumbatiye amateka y’igihugu, bikarushaho kubungwabungwa, ntibizimire, kugeza ku gisekuruza cya kure.
Ubwiru
Abari bagize iki Kigega cy’Ubwiru mu kubika amateka y’igihugu, ni bo bitwaga “Abiru”. Ni bo bari bashinzwe kurinda iryo Tegeko Nshinga ryagengaga igihugu mu Rwanda rwo ha mbere. Ni na bo bari bashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko ndetse n’andi mabwiriza yose aturutse ibukuru.
Bitewe n’uko Abiru bari bafite inshingano zitoroshye zo kuba umutima w’u Rwanda, byatumaga ibwami babagabanyamo amatsinda menshi, yo kuborohereza inshingano.
Nibo bari bahatse amabanga y’u Rwanda yifashishijwe mu koromya amahanga, banagena ibintu Bitagatifu, biziririzwa bikanahabwa agaciro kuruta ibindi mu Rwanda uko ari Bitanu, ari byo byabaye inkomoko ya Ntibavuga -Bavuga, ziba mu Ikeshamvugo y’Ikinyarwanda.
Kimwe n’abandi Banyamihango b’ibwami, Umwiru na we iyo yapfaga yazungurwaga n’umwana we. Ibyo bigatuma amabanga ayoboye igihugu, ahama hagati y’umuryango umwe, ntazameneke, cyangwa se ngo ateshwe agaciro.
Ibimenyetso ndangamateka
Byinshi mu bimenyetso ndangamateka, byagiye bishyirwaho, uko u Rwanda rwatanyaga rujya mbere mu kwaguka, birimo nk’ingoro z’abami baba ab’u Rwanda cyangwa se abanyamahanga, ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu gihe cy’igababitero, imisezero y’abami y’aho bagiye babatabarizwa, ibigabiro bigaragaza amatongo y’aho batuye, Insigamigani zabaye inkomoko y’iciro ry’imigani dufite ubu, n’ibindi byinshi, byabaye gihamya cy’amateka yatangajwe mu bitabo bitandukanye.
Inyito y’ahantu n’inkomoko yayo, na byo byakoreye mu ngata abacukumbuzi b’ mateka karahava. Inyito nyinshi z’ahantu, ni zo zabaye imvano yo kumenya inkomoko y’amateka y’aho n’icyo bari bagamije ubwo bahitaga gutyo. Ibyo bikunganira Igenantekerezo zigenekereza ikibariro cy’amateka y’ibikorwa by’abami b’u Rwanda.
Ibisigaratongo
Ibisigaratongo ni bimwe mu bigaragaza amateka ya kera na kare, cyane cyane mu gisata gifasha kugenekereza ikibariro amateka aya n’aya yabereyeho. Bimwe mu bisigaratongo bikunze kugaragara nk’ububiko bw’amateka habonekamo.
Ibikoresho bakoreshaga mu ngeri zitandukanye, amagufwa y’abapfuye, amagufwa y’inyamaswa zabayeho, zimwe mu matiro z’inyubako za kera n’ibindi.
Umurage uhererekanywa mu maraso
Ubu buryo bwo kubika amateka y’u Rwanda, benshi ntibakunda kubwemeranyaho, kandi ari na bwo buhatse ibindi bigega byose bihunitse amateka, umuco n’intekerezo z’i Rwanda.
Biroroshye cyane kubona imitekerereze n’imigenzereze y’abenegihugu bariho ubu, uguhita usobanukirwa neza imitekerereze n’imigenzereze y’abakurambere bakomokaho. Imitekerereze ihanitse umuntu ayiragwa n’ababyeyi be n’iy’ubugwari na yo ni ho ayikomora!
Amateka y’imitwarire y’u Rwanda n’ubundi uyisangana abarutwara ubu, ndetse no mu bundi buzima bw’igihugu nta bwo ari nk’ibihumyo byimejeje, ahubwo bifite ababiharaniye babiraga ababo.
Inyandiko
Ibitabo n’izindi nyandiko byagiye byandikwa, ni kimwe mu bigega bibitse amateka y’u Rwanda byadutse vuba aho Abanyarwanda batangiye kumenya kwandika, kuko n’ubundi iyimijwe n’ikaramu ntiramburura.
Byinshi mu bigega bikomeye bihunitse amateka y’igihugu, byagengwaga n’itegeko ry’umwami, kugira ngo bikomeze kugira agaciro ka byo, kandi byari n’umwihariko w’ibwami gusa, nta bwo byageraga muri Rubanda.
Urwo ruhererekane mvugo rwagiye rwungikanya n’ibimenyetso ndangamateka by’aho abami batuye, aho bari bafite imirwa, aho bakomotse, noneho birushaho kuduha umurongo ukomeye wo kwandika aya mateka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!