00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihano byatangwaga mu butabera bw’u Rwanda rwo hambere

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 13 April 2023 saa 10:16
Yasuwe :

Guhana si ibya vuba, muri sosiyete yose irimo abantu habamo abakosa, ariyo mpamvu sosiyete yose imaze kwiyubaka, ishyiraho amategeko, abayarenzeho bagahanwa.

No mu iyubakwa ry’igihugu cy’u Rwanda niko byagenze, abami bagize uruhare mu kurwubaka bashyizeho imiziro n’imiziririzo, ubirenzeho akabihanirwa bikomeye.

Umwami Cyilima Rugwe ni we usa n’uwahaye umurongo nyawo ibijyanye n’ubutabera bw’u Rwanda, abiyunije mu Nteko eshatu ari zo Inteko y’umuryango, Inteko y’Abunzi n’Inteko Gacaca, ziyongera ku Nteko y’Ibwami yari yarashyizweho na Gihanga Ngomijana.

Ebyiri muri zo zari Inteko zunga na ho izindi ebyiri zikaba Inteko zihana ndetse bikakakaye, kugira ngo zifashe igihugu n’abaturage gutanga ubutabera bwifuzwa.

Hatangwaga ibihano bitandukanye birimo nko Guhabwa imbabazi. Guhabwa imbabazi na byo byabaga ari igihano cy’umuntu wahamwe n’ibyaha, ariko agasaba imbabazi kandi bikagaragara ko azikwiye. Iyo yahabwaga imbabazi, yategekwaga ibyo agomba kubahiriza.

Ikindi gihano cyatangwaga ni ugucibwa icyiru. Icyiru cyabaga ari kimwe mu bihano byoroheje mu butabera bw’u Rwanda, na cyo cyacibwaga uwahamwe n’icyaha.

Bimwe mu byiru byacibwaga hakurikije ubushobozi bw’umuntu harimo Inka, ibibindi by’inzoga, intango z’inzoga, imibyizi y’ubuhinge, ihene, intebo z’imyaka n’ibindi.

Mu bihano byisumbuye byatangagwa nanone harimo kunyagwa, cyahabwaga abagomeye abami n’abatware cyangwa se undi muntu wese ukomeye mu gihugu ufite ububasha bwo kugaba.

Uwahabwaga iki gihano yamburwaga ibyo yagabiwe byose byaba ibyo yahawe n’umuryango, inka yagabiwe n’imisozi yahawe gutegeka, ku buryo asigara ku busa.

Gukomwa cyari igihano kibanziriza ibikakaye mu butabera bw’u Rwanda, cyatangwaga ku byaha bikomeye. Gukomwa, bivuga kukwambura uburenganzira ku kintu icyo ari cyo cyose kiri mu gihugu. Ntiwegere iriba abandi bavomaho, ntube wagera aho abandi bateraniye n’ibindi.

Ikindi gihano cyatangwaga kandi gikomeye harimo gucibwa mu muryango cyangwa se mu gihugu. Iki gihano ni cyo cyabanzirizaga icya nyuma mu bibarirwa mu byaha by’ubugome.

Iyo umuntu yabaga yagomeye umwami, cyangwa se yigometse ku muryango, yacishwaga ingoma akaba ikiroge, ntabe akigira agaciro mu bandi.

Iyo umuntu yacibwaga, urubyaro rwe rwashoboraga kuzagaruka i Rwanda. Iyo ingoma y’uwaciye igicibwa yavagaho ariko hari n’igihe bitabaga bigishoboka ko abamukomokaho bagaruka.

Ikindi gihano gikomeye cyatangwaga ku byaha, ni icyo kwicwa, cyatangwaga n’Inteko y’ Umwami gusa. Icyo gihano cyahabwaga abahamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu n’umwami.

Ibi bihano byo mu butabera bw’u Rwanda, byatangwaga hakurikije icyaha umuntu aregwa n’urwego yaburaniyemo, kuko buri rwego rwatangaga ibihano bya rwo, ndetse bikaba byarajuririrwaga. Inteko y’umuryango yonyine, ni yo yatangaga ibihano byose usibye icyo kwicwa, kandi imyanzuro yayo ntijuririrwe.

Ibihano by'abagomeye igihugu byatangwaga mu buryo butandukanye kandi bukarutanwa mu buremere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages