Ibyo bihugu byamaze kwemeza kuzitabira iri serikiramuco rizahuzwa n’ibirori byo kwizihiza umuganura wa 2018 birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Senegal, Burkina Faso, Ethiopia na Guinea Equatorial.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko atari ubwa mbere Fespad ihujwe n’umuganura wizihizwa mu cyumweru cya mbere cya Kanama, ko kubihuza biterwa n’uko byose ari ibikorwa bigaragaza umuco.
Yasobanuye ko nubwo ibyo bihugu ari byo bimaze kumenyekana ko bizitabira, hari icyizere ko umubare w’ibitegerejwe ugomba kuziyongera.
Yagize ati “Hari abandi tutarabona ubwemere bwabo butubwira ko bazaza ariko kugeza ubu duhereye ku nyandiko abo baduhaye dufite icyizere ko bazahagera tugafatanya [..] hari abandi babonye ubutumire banatubaza amakuru atandukanye ajyanye n’iri serukiramuco tugitegereje ko n’ubu bashobora kugira inyandiko baduha.”
Minisitiri Uwacu yasabye ko mu gihe hazaba hamurikwa imico y’ibihugu bitandukanye, Abanyarwanda bagomba gukomera ku muco gakondo.
Ati “Igihe tuzaba twerekana imbyino zacu nk’abanyarwanda, n’abandi bavuye mu bindi bihugu bazerekana imbyino zabo gakondo. Iyo rero dufashe izacu uburyo zibyinwa, ziririmbwa, ibijyanye na zo yaba ari imyambarire n’ibindi, ingoma n’imirishyo by’u Rwanda tukabyerekana nk’umwimerere, bituma aba banyafurika bandi cyangwa abatuye Isi bamenya ngo imbyino zacu ni izi. Ntibikwiye kuba gusa muri iki gihe, bikwiye kuba no mu kindi gisanzwe.”
Minisitiri Uwacu yavuze ko hatamenyekana abahanzi bazaturuka mu mahanga bazitabira ariko ko hari icyizere ko abazaza bazishimirwa ndetse ko hari n’abakomoka mu Rwanda abanyrwanda bakunzwe bazitabira bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Mu mahanga na bo bazizihiza umuganura
Minisitiri Uwacu, yavuze ko mu gihe cyo kwizihaza umuganura, ari umwanya wo kwishimira umusaruro Abanyarwanda babonye binyuze mu bikorwa bitandunye, bigomba gukorwa ariko hanazirikanwa ko urugendo rukiri rurerure, bagakomeza gushyira imbere umurimo nk’uburyo bwo kurusoza amahoro.
Yavuze ko n’Abanyarwanda bari mu mahanga, bazahurira kuri za Ambasade bakizihiza umuganura ku gihe bumvikanye, haba mu gihe uzaba wizihizwa mu Rwanda cyangwa na nyuma y’aho.
Uyu mwaka, Fespad isanzwe iba buri myaka ibiri, izakorerwa mu Turere dutandukanye tw’igihugu.
Izatangirizwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Nyakanga, ikomereze mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Uburengerauba i Rubavu, Iburasirazuba muri Rwamagana, mu Majyepfo i Huye risorezwe i Nyanza, hakorwa igitaramo ndangamuco kizwi nka“ i Nyanza Twataramye’ ku wa 2 Kanama, hazanizihirizwa ku rwego rw’igihugu, Umunsi w’umuganura ku wa 3 Kanama.



















TANGA IGITEKEREZO