Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n’urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.
Itegeko no 13 bis/2009 ryo kuwa 16/06/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHON) risobanura Intwari nk’umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugera bivuyemo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.
Kuri iyi nshuro ibikorwa by’uyu munsi ngarukamwaka uzaba wizihizwa ku nshuro ya 23 bizabera ku rwego rw’umudugudu mu Rwanda hose, ahazanashimirwa abakoze ibikorwa byiza by’iterambere.
CHON yatangaje ko ibirori byo kwizihiza uyu munsi muri uyu mwaka wa 2017, biteguye mu buryo bwihariye nk’uko bikubiye mu itangazo rigagaraza ingengabihe y'imyiteguro yawo y'ibikorwa bizatangira ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2017.
Icyumweru cyahariwe kuzirikana Intwari z’Igihugu kizatangira kuya 20 hakorwa urugendo rwo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze intwari, ruzakorwa kuri buri murenge.
Ku rwego rw’Igihugu, abazitabira iki gikorwa bazaturuka ku Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, berekeza kuri Petit Stade i Remera aho bazahabwa ibiganiro byihariye bizagaruka ku gushishikariza Abanyarwanda kwibuka no kuzirikana ibiranga intwari bifitanye isano n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye.”
Umwihariko w’iki cyumweru ni uko hazatangwa ibiganiro mu bigo bya Leta, iby’igenga, amashuri yisumbuye n’amakuru ndetse no kuru radiyo na televiziyo zikorera mu Rwanda.
Imyiteguro y’uyu munsi izasozwa mu ijoro ryo kuwa 31 Mutarama, mu gitaramo cy’inkera kizasusurutswa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda mu kurushaho gusobanura umuco w’ubutwari mu gihe cya kera, icy’ubu n’ikizaza.
Ibirori nyirizina byo kwihiziza uyu munsi bizaba kuya 1 Gashyantare, aho abayobozi bakuru b’igihugu n’imiryango y’Intwari bazashyira indabyo ku Gicumbi cy’Intwari.
Bizasozwa hakinwa umukino uzahuza ingabo, uzakurikirwa n’uwa Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa 13 na APR FC iyikurikiye zizaba zihanganira miliyoni zigera kuri eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Umunsi w’Intwari watangiye kwizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu 1999. Guhera mu 1994 kugeza 1998 uyu munsi wahuzwaga n’Umunsi wo Gukunda Igihugu wabaga ku itariki ya 1 Ukwakira.





Ibitekerezo 0