Ntabwo tuzigera tugoka dushakashaka aho dukura ubumenyi bwo gukora ibyo dushaka gukora byose kuko abakurambere mpangarwanda, bubatse imfatiro zabyo tutarabaho.
Mu bubatse imfatiro zubakiweho u Rwanda na n’ubu zikiganje, harimo umwami Mibambwe Gisanura waremye uburyo buhoraho bwo kurwanya akarengane n’iyicarubozo, atanga urugero ruhanitse rwo kurwanya imitekerereze n’imigirire nk’iyo.
Umwami Gisanura watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1609-1642, yabaye ikirangirire mu bijyanye no guca imanza .Imanza zizwi mu mateka yaciye ni nyinshi, ariko uruzwi cyane ni urwo yaciriye Kamegeri na Mikoranya, ni rwo rwabaye agahebuzo mu zindi zose.
Nk’uko tubikesha igitabo: “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro: ” cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, tugiye kubataturira biymazeyo uko Mibambwe Gisanura yatanze urugero rwo kurwanya iyicarubozo yivuye inyuma.
Bijya gutangira Mibambwe II Gisanura amaze gutura mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana ho mu Nduga, yatonesheje umugaragu we witwaga Kamegeri w'umusinga wo kwa Jeni rya Rurenge; mbese amutonesha by'agahebuzo.
Yamuhaye kubakisha urugo rwe rwo mu Ruha¬ngo rwa Mutakara na Nyamagana rwitwaga Zihare. Kamegeri urugo ararwubakisha karahava: agabanya abatware inkike; buri mutware inkike ye. Imirimo y'ibwami iratungana, bituma aba umutoni w'akadasohoka. Arashyama, bukeye ubutoni bwe bumutoza kureguza bagenzi be.
Uwo areze agafatwa akabohwa ndetse bakanamutanga agapfa. Amaze kurengwa n’ubutoni abwira Mibambwe, ati: “Dore abagome bamaze kugwira mu Rwanda, none reka nkwereke icyabagukangarira bagacukirwa aho kukugomera”.
Kamegeri yakomeje ati “Hepfo y'urugo aha, hari urutare rushashe neza, maze uzajya agucumurira tuzajye dushaka inkwi turucanire imitaga ibiri, nirumara gutukura tumubohe amaboko n'amaguru turumukarangeho apfe ashiririye; icyo kizakanga abasigaye boye kwongera kubyutsa umutwe”.
Mibambwe yaramwemereye kuko nta cyo yamuhakaniraga kibaho.
Bukeye Kamegeri arega umugabo w'umushambo witwa Simarinka ati “Simarinka aba ku ruhago rwawe kandi ari umugome n’utarumuvanaho azaguhumanya kuko ahora yiyuzuza n'aborozi”.
Mibambwe arabyemera agiye mutanga ngo apfe, ku bw'Imana umukobwa wabo witwaga Kamondo muka Mibambwe ari n'inkundwakazi arahagoboka; ashaka uburyo bwo kumukiza ndetse biziramo no gukiza igihugu cyose.
Kamegeri abonwa n’umwami ko ari umugome kandi ko ashaka kumara abagaragu b’ibwami bose, ariko rubanda na rwo rwari rutangiye kwinuba imyitwarire ye mibi yo gucerereza abagaragu bagenzi be n’abaturage akabanyaga ibyabo ku gaherere. Nuko Gisanura aramutanga ngo akanirwe urwo yashakaga gukanira abandi.
Nuko rubanda barahurura, bajya gushaka inkwi mu ishyamba rya Nkibiki bacanira urwo rutare, rumaze kwatura barumuhirikaho uko yakaboshye amaboko n'amaguru; icyo cyago yasengeye abandi aba ari we ugiheruka.
Rubanda rero bamwunamaho baramugaragura, bamugaraguza ibiti, yewe n'uje hanyuma agafata agati abonye kose agapfa kukagaraguza ako gahirivi ke kandi areba yashiririye. Inkuru ikorerana i Nduga yose isakara u Rwanda, bavuga ko Kamegeri bamukaranze ku rutare, bakamugaraguza agati.
Nuko impundu zimara ukwezi ijambo ari rimwe hose, ngo Kamegeri bamugaraguza agati ku rutare rwe! Kuva ubwo bararumwitirira rwitwa Urutare rwa Kamegeri kugeza magingo aya. Ruri mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, mu nsi y'umuhanda wa Kigari –Huye.
Mibambwe Gisanura, ni umwe mu bami b’u Rwanda bubatse ubutabera mu rwego rwo hejuru, ubutabera bukemura ibibazo bibangamiye abaturage, akita ku kurwanya akarengane ku rwego ruhanitse, iyicarubozo arica burundu ku buryo ntawe uzongera kunuganuga aritekereza nka Kamegeri.
Ni we wadukanye amatwara yo kujya aho icyaha cyakorewe mu rwego rwo gushakisha ibimenyetso by’amashirakinyoma bihamya uregwa cyangwa bivuguruza urega.
Nyuma yo kubona ko kubeshyerana no gutambika Inti (Ruswa) mu rubanza, bimaze kuba umuco mu gihugu, ni bwo yazanye uburyo bwo kujya aho icyaha cyakorewe kugira ngo yegeranye amakuru y’ibikenewe kugira ngo hatangwe ubutabera nyabwo, ari byo byitwa gukora iperereza mu mvugo ya vuba.
Nyuma y’urwa Kamegeri, imanza yaciye nyinshi muri zo zagiye zigaragaza ukuri mu buryo budasubirwaho. Kuva icyo gihe, mu butabera bwo mu Rwanda, hinjiramo uburyo bwo gushakisha amakuru aho icyaha cyakorewe.
Ubucamanza bwa Gisanura, bwagiye burangwa no kuca imanza zitabera no kurenganura abaturage. Gihamya y’uburyo ubutabera bwahanitswe na Gisanura iboneka mu manza zavuyemo insigamugani yitwa ’’ Uru rubanza rwaciriwe Mutakara’’ Kubera ko aho i Mutakara na Nyamagana mu Ruhango ubu ni mu Kagari ka Nyamagana ko mu Murenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango) , ari ho hari ingoro ye akaba ari naho yaciraga imanza zitajuririrwa.
Nuko haba inkomoko y’iyo Nsigamugani, igaragaza ubutabera, ubunyangamugayo, ubuhanga n’inararibonye, Gisanura yakoreshaga mu guca imanza. Zirimo urwabaye kimomo mu mateka y’u Rwanda, runaba inkomoko y’urutare rwa Kamegeri n’izindi.
Ubucamanza bwe bwinjiye mu bwonko bw’abantu, babugira iciro ry’imigani. Umuturage yabona urubanza rwaciwe mu buryo bwa burundu, rwahambiriwe ku buryo nta waruzitura ngo arujuririre, bakagira bati:’’ Rwaciriwe i Mutakara’’
Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga, mu butabera bw’u Rwanda, Mibambwe Gisanura afatwa nka Sekuruza w’Abagenzacyaha mu Rwanda, kuko ni we wadukanye imiterere mishya y’ubucamanza bushingiye ku bimenyetso gihamya, byakuwe aho icyaha cyakorewe, ari na byo biba ibanze mu gushinja icyaha uwagikoze.
Ni na we Sekuruza w’impirimbanyi zirwanya akarengane, kuko ni we wadukanye imigenzereze irwanya akarengane mu Rwanda mu buryo buhanitse.


Ibitekerezo 0