Ni igitaramo cyitabiriwe n’ababayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi bakoraniye muri stade ya Nyanza.
Mu bahanzi harimo nka Muyango, Intore Masamba, Nzayosenga Sophia umaze kuba icyogere nk’umugore w’umuhanga mu gukirigita inanga n’abandi bamaze guhugukirwa no gukoresha ibicurangisho bigezweho.
Ni igitaramo cyaranzwe no kwerekana imirimo ya kera nko guhiga, kunnyabanwa, harimo no gusangira ku ntango. Harimo no gutarama byimbitse, hifashishijwe ibicurangisho binyuranye birimo inanga, umuduli, imyirongi n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mukantaganzwa Brigitte, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo ari ikintu gikomeye ku Karere ka Nyanza, kigamije guhererakanya umuco nyarwanda hagati y’abakuru n’abato.
Yakomeje avuga ko ari igitaramo bifuza ko cyagira igisobanuro gikomeye ku rwego rw’igihugu kandi n’inzego zibishinzwe zabihaye umugisha.
Yakomeje agira ati “Kubw’amahirwe rero ni umunsi urwego rw’igihugu rwakiriye neza, tunawuhuza n’umunsi w’Umuganura. Ni ukuvuga ngo turatarama bwacya tukajya mu muganura.”
“Uyu mwaka hakazabaho kuganuza abatarejeje neza, kuko igihugu cyacu ni igihugu kigaba, kigabira Abanyarwanda. Harimo kugabira abatarashoboye korora inka, hari mo no kuganuza abatarabashije kweza neza. Icyo ni n’ikimenyetso cy’amateka ya yandi ya kera, umwami yagiraga igihe cyo kuganuza abantu batejeje neza. Nacyo rero ni ikintu kizaranga iyi minsi yacu uko ari ibiri.”
Umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa kuwa 1 Kanama, gusa uyu mwaka wigijwe inyuma kubera amatora y’Umukuru w’Igihihugu. Uyu muhango kuva hambere wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro mu gitaramo cyiswe icy’umuganura. Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.
Igitaramo i Nyanza Twataramye cyanabanjirijwe n’ibindi bikorwa bikomeye birimo guhuza abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza, aho bafashe umwanzuro wo gushora imari mu karere ngo isura yako ihinduke mu iterambere.
Amafoto: Rwanda Government



















TANGA IGITEKEREZO