Ni igikorwa cyabereye mu Ngoro Ndangamurage igaragaza amateka y’Ibwami iri mu Rukari mu Karere ka Nyanza.
Umuyobozi Mukuru Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze ko bahisemo kwandika icyo gitabo no kugishyira hanze kugira ngo amateka y’u Rwanda abungwabungwe atazazimira.
Ati “Noneho turavuga ngo reka dukore igitabo twegeranye amabara y’imitako gakondo yose dukore urutonde rwayo noneho tubyandikishe; byandikwe mu murage ukwiye kubungwabungwa byihutirwa kugira ngo abawiyitirira cyangwa abashaka kuwukoresha mu buryo budakuriije amategeko bajye babanza nibura babisabire uruhushya.”
Imitako gakondo ikubiye muri icyo gitabo igera ku 136; benshi bayizi ku izina ry’Imigongo ariko nk’uko byasobanuwe yitwa “Imitako Gakondo” kuko imigongo ahubwo nayo ari bumwe mu bwoko bw’imitako.
Amwe mu mazina yayo twavuga ni Amababa y’Intashya; Umuhigo; Umwashi; Igitoki; Intege z’abasaza; Itweka; Amaso y’Inuma; Iraza; Ingeembe; Ibigobe by’Uruzi; Akarizo k’Ingwe; Umugore wishe Inzu.
Harimo kandi iyitwa Amanyamanza; Umwashi; Ibishyamirane; Basangira; Imikako; Ingondo; Umugongo w’Inzovu; Ubusonga; Itangaza; n’iyindi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bari bitabiriye imurikwa ry’icyo gitabo bavuze ko ari igikorwa cyiza kizabafasha kubungabunga amateka ndetse by’umwihariko bakayifashisha mu kurimbisha umujyi wabo.
Uwihinema Béatrice ati “Ibi ni ugusigasira umuco wacu kugira ngo udacika n’abana bazabashe kuwukurikirana; nibabona ibi bazabibaza ababyeyi babasobanurire ko ari umuco nyarwanda. Ibi birakwiye kugira ngo abana bacu badafata iby’inzaduka bakibagirwa iby’iwabo.”
Musengimana Gérard nawe yagize ati “Nyanza ni igicumbi cy’amateka; ubu birumvikana ko tugiye kubyitaho cyane kuko twatangiye no gutaka inzu zacu mu mujyi dukoresheje iyi mitako gakondo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko mu gukomeza guharanira ko iyo mitako gakondo itazima bahisemo kuyifashisha mu gusukura mujyi bashyigikira ko Nyanza iba igicumbi cy’umuco.
Yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza gutoza abaturage gukoresha neza iyo mitako gakondo birinda kuyivangavanga uko biboneye.



















TANGA IGITEKEREZO