Umushinga w’urushako rw’Abanyarwanda ku bandi cyangwa se ku banyamahanga, wabanzaga kwigwa ku buryo uteguranwa ubuhanga, ukanashyirwa mu bikorwa witaweho, kandi ikizavamo kikamenyekana mbere y’uko bashyingira.
Umugore w’i Rwanda, ni umwe mu bagize uruhare runini mu mushinga wo kurwubaka, aho yarenze kuba urongorwa akabyara, ahinduka inzira ya Politiki y’ububanyi n’amahanga, umutekano n’ibindi.
Ushingiye ku biboneka mu ntekerezo z’ihangabuhanga Nyarwanda, usanga hari impamvu nyirizina zatumaga Abanyarwandakazi ari bo bashyingirwa mu mahanga mu gihe basaza babo badakwiye no guhirahira ngo barenge umupaka w’igihugu cyabo bajya gushaka umugore.
Kuva u Rwanda rwahangwa, rwahanganywe intekerezo zo gutegura abari b’umutima, bagombaga gushyingirwa amahanga mu rwego rwo kuyahandura, abo Banyarwandakazi, ni bo bakunze kwita “Imirerwa” mu mateka y’u Rwanda.
Ni abakobwa batoranwaga mu gihugu cyose mu miryango ikomeye y’imfura, bagwije ubwiza n’umutima. Babanzaga kugezwa ibwami umwami wimye akarambagiza mo abe, hagakurikiraho ibikomangoma, n’abatware. Abasigaye bagahama ibwami bagatoza byinshi ku Rwanda no kuzaruhanganira ahakomeye.
Hari impamvu zitandukanye zari gutuma Umunyarwandakazi ashyingirwa umunyamahanga nko kuba yashyingirwa mu mahanga mu rwego rw’ubutasi, kwifashishwa mu bubanyi n’amahanga no gutanga ubwenegihugu.
– Gutanga ubwenegihugu
Umwari w’u Rwanda yategurirwaga kuzaba umwe mu bazifashishwa mu gutanga ubwenegihugu. Iyo umunyamahanga yinjiraga i Rwanda, yaba uwizanye cyangwa se unyazwe kuko igihugu cye cyometswe ku Rwanda, bahitaga batangira inzira yo kuzamuha ubwenegihugu yamaraga ibisekuruza bine, uhereye igihe yagereye mu Rwanda.
Icyo bamukoreraga bwa mbere ni ukumushyingira umukobwa wo mu Mirerwa ukomoka mu mfura zo mu gihugu nk’ugiye kumufasha gutangira inzira y’Ubunyarwanda.
Nta yindi mpamvu yabiteraga, itari iyo gutegura wa Munyarwanda w’ahazaza uzabyarwa n’uwo Munyarwandakazi washyingiwe umunyamahanga wahawe ubwenegihugu, utarimo imico mvamahanga nk’iy’uwo mugabo w’umunyamahanga avanye iwabo.
Imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda n’uburezi Nyarwanda yerekana ko “umugabo arahaha ntarera!’’; harera umugore kuko ari we umarana igihe kirekire n’umwana abyaye. Bityo umwana witeguwe kuvukira mu Rwanda, akaba yaragombaga gutegura nyina uzamubyara, kugira ngo bizorohe kumurerera u Rwanda.
Abo bakobwa babaga baratoje gufata neza abagabo bashyingiwe, bakabyarana na bo, ariko bakibuka ko barerera u Rwanda. Benshi batari bazi intekerezo z’ihangabuhanga zihishe muri ibyo, bibwiraga ko niba ushatse Umunyarwandakazi uri Umunye-Congo, abana bawe bazaba Abanye-Congo nk’abandi, bya he birakajya! Umwana warezwe n’Umunyarwandakazi, amwonsa amubwiriza u Rwanda, amugaburira umwuka w’ineza wahanganywe n’u Rwanda.
Akaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumaga nta Munyarwanda ushaka umunyamahangakazi, kuko abo azabyara bazitabwaho na nyina w’umunyamahanga, usange akurana 80% by’intekerezo z’inkomoko ya nyina, akagira u Rwanda rungana na 20%. Bityo, intekerezo mpangabuhanga z’igihugu zikadindizwa no kugwiza abaturage b’imvangavange batuzuye intekerezo z’u Rwanda, kubayobora bikagora n’uburame bwarwo bukagenda bucagata.
– Abanyarwandakazi bifashishwaga mu bubanyi n’amahanga
Mu guhamya umubano n’ibindi bihugu, Abanyarwandakazi bashyingirwaga amahanga ya kure cyangwa ya hafi y’u Rwanda kugira ngo bubake ikiraro bazambukiraho bahamya umubano no kwa ba nyirarume.
Ikindi byamaraga, ni uko abo bana barerwaga batozwa gukunda u Rwanda rw’iwabo wa nyina, bityo, ntibazahirahire barwifatira ku gahanga, cyangwa se ngo batekereze kurutera. Ibi byatumaga nubwo ba se baba baganje mu gihugu cyabo, bafite n’intekerezo zidakunda u Rwanda, ariko zikabapfubana bitewe nuko badashobora kwemweranya n’abagore babo n’abana babo gutera igihugu bashatsemo.
U Rwanda rwabaga rufitemo n’inyungu zo kugwiza abanzi bake mu bihugu rwabaga rwashyingiyemo. Kuko abana bakomoka ku bakobwa babo, ntibatera mu gihugu cy’inkomoko ya nyina. Hari naho umwana yavaga mu gihugu nyina yashyingiwemo akiyemeza kurasanira u Rwanda rwa ba nyirarume.
– Umunyarwandakazi bamushyingiraga amahanga mu rwego rw’ubutasi
Hari n’abakobwa b’imirerwa bashyingirwaga mu mahanga kubera impamvu z’uko icyo gihugu u Rwanda rushaka kukirimbura.
Abagore bakunze gukoreshwa mu rwego rw’ubutasi cyane kugira ngo bahamye umubano n’ibihugu u Rwanda rushaka guhanaguraho. Bagerayo, bakabigira uburyo n’inzira bazacamo bagitera, ubundi bamara kubinoza, urugamba rukarema, igihugu bakakirimbura, nyamukobwa akitahira i Rwanda.
Mu kurushaho guhamya intekerezo Nyarwanda ziramye kandi zidahinduka, intekerezo z’u Rwanda ziganje Isi yose, ni yo mpamvu nyamukuru yatumaga nta Munyarwanda ushyingirwa umunyamahangakazi, kuko yaza kuvangira umwana uzabavukaho nk’u Rwanda rw’ejo akazakurana umuco udahwitse w’uruvangitirane.
Ariko Umunyarwandakazi w’umutima wuje u Rwanda, we agashyingirwa amahanga, mu rwego rwo kugwiza abakozi b’ahazaza harwo, banyanyagiye mu bihugu byinshi u Rwanda rwashyingiyemo, kuko nyina yarereye u Rwanda kuruta igihugu yashatsemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!