00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire, urukozasoni, Umuco: Icyo Amb Robert Masozera avuga ku mpaka zimaze iminsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 September 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Imwe mu ngingo za mbere zaciye agahigo mu Rwanda zikavugwaho bidasanzwe mu mezi abiri ashize, iy’imyambarire iza ku rutonde rw’imbere niba atari nayo ya mbere.

Imvano ni ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ryabayemo igitamo cy’Umuhanzi w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Tayc, akagikorera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Amwe mu mashusho n’amafoto yafatiwe muri icyo gitaramo yateje ururondogoro kubera imyambarire ya bamwe mu bari bitabiriye igitaramo itaravuzweho rumwe.

Byarushijeho gukara ubwo nyuma y’icyumweru kimwe umwe mu bitabiriye icyo gitaramo yatabwaga muri yombi, akagezwa mu rukiko ashinjwa gukora ibiterasoni, byose bishingiye ku myambarire yari yambaye mu gitaramo.

Bamwe bavugaga ko yarengereye akambara ibitesha agaciro umuco nyarwanda, abandi bakavuga ko ari uburenganzira bwe kwambara icyo ashaka. Kugeza n’ubu impaka ziracyari urudaca.

IGIHE yaganirite n’Intebe y’Inteko y’Umuco (Umuyobozi Mukuru), Ambasaderi Robert Masozera agaruka kuri izo mpaka zimaze iminsi ku myambarire itavugwaho rumwe mu ruhame, ingamba zihari n’umukoro ku Banyarwanda.

IGIHE: Hashize iminsi hari ukutavuga rumwe ku bijyanye n’imyambarire ikwiriye ndetse n’umuco. Imyambarire itarengera umuco nyarwanda ni iyihe?

Amb Masozera: Kutavuga rumwe ku myambarire ni ibintu bisanzwe. Ntabwo abantu babibona kimwe, hari abumva ko ari uburenganzira bw’umuntu kwambara uko ashatse, hari ikindi cyiciro kiba kivuga kwambara ibijyanye n’umuco, abo bombi biragoye kuvuga ngo bagira imyumvire imwe ku myambarire ariko twumva ko hari ibyo bakwiriye kuvugaho rumwe cyane cyane ku ndangagaciro zigaragarira mu myambarire.

Mu myambarire hagaragaramo indangagaciro yo kwiyubaha, kwiha agaciro, kwitwararika, kutiyandarika, kwanga umugayo. Izo ndangagaciro nubwo abantu batavuga rumwe mu myambarire yindi ariko icyo cyo twemera ko twagihuriraho.

Mu mpaka zimaze iminsi ziriho, ahantu hakwiriye gushyirwa imbaraga cyane, ni ugukangurira abantu izo ndangagaciro zigaragarira mu myambarire. Bazumvise nta kabuza n’imyambarire bayumvikanaho.

Imyambarire ibangamira umuco w’u Rwanda ni myinshi ariko navuga nk’ibintu nka bitatu cyangwa bine. Icya mbere ni ya myambarire iteza cyangwa ishobora guteza uyambaye ikinegu. Icya kabiri ni ya myambarire igaragaza ubwambure bw’uyambaye ikaba yamwambika ubusa kuko mu muco w’u Rwanda, nta muntu wambara ubusa. Icya gatatu ni imyambarire idahesha nyirayo icyubahiro n’agaciro.

Hari abavuga ko kwambara ibigufi atari ukwica umuco nyarwanda kuko no hambere batambaraga ngo bikwize!

Buriya nubwo bigaragara ko abantu bo hambere basaga n’abambaye ubusa ariko buriya mu buryo bari bafite, mu mikoro bari bafite ntako batabaga bagize kugira ngo bikingire cya kinegu, birinde ubwambure, biheshe icyubahiro.

Amateka agaragaza ko hari igihe abantu babayeho bambara ubusa buriburi, nyuma bagenda bishakira ibisubizo baza kugera aho bashyiraho imyambaro bashingiye ku bimera no ku mpu. Ubwo bari bamaze kubona iyo myambaro bigoranye, ikintu cya mbere bihutiye ni uguhisha ubwambure, ahantu ha ngombwa cyane cyane igice cyo hepfo kubera bwa bushobozi bari bafite icyo gihe.

Ambasaderi Masozera yavuze ko imyambarire ikwiriye kujyana n'umutimanama w'umuntu, hashingiwe ku ndangagaciro z'umuco

Aho imyambaro y’imyenda iziye, Abanyarwanda bari mu bantu bayobotse byihuse batangira kwambara bikwije. Abantu ntabwo bakwiriye kwitiranya umuco n’amateka. Ya myambarire bavuga ngo umuntu ntabwo yabaga yambaye hejuru cyangwa hasi, buriya kiriya gihe mu bushobozi bwariho, mu ngorane zari ziriho ngo umuntu abone icyo yambara, ikintu cya mbere bihutiraga kwari uguhisha ubwambure. Iyo babishobora bari no kwikwiza bakambara.

Imyambarire yagiye ihinduka uko ibihe byagiye biza, n’ubu bizahinduka […] ariko hari ikintu kidahinduka ari nacyo ngira ngo dukomeze twumvikaneho nk’abanyarwanda, za ndangagaciro zo zirakomeza.

Ushobora kwambara uko wumva ariko ikintu tuba dusaba abanyarwanda ngo bagisigasire: Kwiha agaciro, kwiyubaha, kutagaragaza ubwambure, kwanga ikinegu.

Abamagana ibyo kugenzura imyambarire bavuga ko usanga bireba gusa abagore n’abakobwa nyamara ku bagabo ntibikorwe…

Ziriya ndangagaciro zigaragarira mu myambarire, zireba ibitsina byombi. Umuco nubwo wasabaga ko ibitsina byombi bahurira kuri izo ndangagaciro, byageraga ku bagore n’abakobwa hakaza umwihariko kuko ikintu abantu batamenye, umuco w’u Rwanda urengera cyane igitsinagore. Ni nayo mpamvu umuco wabise ba mutimawurugo […] Iyo habaye imyambarire itimakaza izo ndangagaciro za mutimawurugo, ni ha handi usanga habaye ibibazo ugasanga bahawe urw’amenyo, basetswe ariko bireba bose.

Hari ibindi bihugu bifite amategeko y’imyambarire cyangwa urukozasoni ariko asobanura neza icyemewe n’ikitemewe, itegeko dufite mubona risobanutse neza kuri iyi ngingo y’imyambarire?

Umuco hari amabwiriza washyizeho atanditse. Buri sosiyete iba ifite amabwiriza umuco uba warashyizeho abantu bakamenya ngo iki ni cyiza, iki ni kibi, iyi ni kirazira n’iyo ntaho byaba byanditse. Itegeko rero ryaba rihari cyangwa ridahari ryanditse, buriya amategeko aba ahari yashyizweho n’umuco.

Ibintu by’urukozasoni ushobora kutabibona mu itegeko byanditse ariko za ndangagaciro na za kirazira bikaba bizi ngo iki kirazira […] Nagiye numva bavuga ngo none se turambara tugarukirize hehe? Gendera ku mutimanama wawe ariko ntiwikunde ngo ugendere ku marangamutima, unamenye abandi ibyababangamira. Umutimanama wawe niwo uzakubwira uburyo ushobora kwambara.

Amategeko dushobora kuba tutanayafite asobanutse yanditse ariko nakubwiye ko hari atanditse ashingiye ku muco w’u Rwanda.

Ubwo uzaza gushyira mu bikorwa ayo mategeko, niba nta bipimo bihari ntabwo ashobora kugendera ku marangamutima akaba yagira abo ahohotera?

Hari ibihugu byagiye bibikora ukabona byashyizeho amategeko, ni byiza ariko ndangira ngo abantu bumve ngo n’iyo nta mategeko yaba yanditse, bamenye ko hari andi mategeko ariho atanditse y’umuco. Igihe tuzashobora kubishyira mu mategeko yanditse nabyo ni byiza ariko byanagorana kuvuga ngo ibipimo by’aho umuntu yambara akagarukiriza. Numva icyaba kiza byaba kubiharira umutimanama.

Iyo abantu badateshuka ku nshingano, iyo ababyeyi, abarezi, iyo buri wese akora inshingano ze […] Habayeho gutsindwa, natwe icyo nk’inzego zibishinzwe twakibaraho. Ntabwo ubundi byari ngombwa ko n’inzego z’umutekano zabigaragaramo ariko iyo byageze aho zagiye mu kibazo, buriya ni ukuvuga ngo ibintu biba bitangiye gusa n’ibiteza ikibazo.

Ibi by’ibitaramo nabyo biri mu nshingano zanyu kandi mushaka ko bitera imbere bikinjiriza igihugu, bizashoboka gute abantu babijyamo bikandagira?

Ndumva atari uko abantu bakwiriye kubyumva kuko ikiri gukorwa ni ugukangurira abantu imyambarire yimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda. Ibyo ntabwo bibangamiye iterambere ry’inganda ndangamuco ahubwo biratuma inganda ndangamuco zibona amahirwe yo guhanga. Ubwo hazaga guteza imbere Made in Rwanda, hari inganda zabibonyemo amahirwe.

Ntabwo abantu bazabura kwitabira kubera ko haje icyo kibazo ahubwo bizanatuma imyidagaduro itera imbere ibe yanazamo abanyamahanga baturutse hanze kuko iyo abanyamahanga baje gusura u Rwanda, bakajya nko mu gitaramo runaka cyateguwe, ntushobora kumva ukuntu bigira impinduka nziza kuri wa munyamahanga iyo aje akabona uburyo abanyarwanda bitabiriye icyo gitaramo akabona bambaye Kinyarwanda, isura y’u Rwanda iba nziza kurushaho.

Urubyiruko bataranzwe n’imyambarire yimakaza umuco w’igihugu cyabo, haba hari ikibazo. Nibajya guhereza ababakomokaho, nibajya kubatamika umuco w’u Rwanda n’ibikomoka ku murage ubwo bazabatamika iki? Turakangurira urubyiruko kumva ko aribo bafite inshingano zikomeye zo gufata umuco w’u Rwanda mu ntoki bakawusigasira.

Hari ibihugu dusangamo Komisiyo cyangwa ibigo bishinzwe guhana ku barengereye umuco yaba umuhanzi, umunyamakuru n’abandi. Mu Rwanda ibyo birashoboka?

Guhana ni inshinga ibaho mu Kinyarwanda ariko ntabwo aricyo cy’ibanze. Guhana burya ni amaburakindi, biza ibintu byarenze inkombe. Ahubwo tuvuge ngo twakora gute ku buryo no guhana bicika bikavaho? Inzego z’umutekano turazirushya ubundi ntabwo iki kibazo bakwiriye kuba banakizamo […] ariko nanone iyo nta garuriro, ayo mategeko arubahirizwa ariko guhanura cyane cyane.

Isi iri gutera imbere mu bintu byinshi ndetse hari abagaragaje ko kubuza urubyiruko kwambara imyenda rushaka bisa nko kubasubiza ahahise. Ntabwo byaba ari uko abakuru mutari ku muvuduko mwe n’abato mu iterambere?

Njye ahubwo mbona ari ubufatanye bw’abato n’abakuru mu guteza igihugu imbere. Uyu mwaka habaye umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, Minisiteri yari yateguye ubukangurambaga, insanganyamatsiko kwari ukuvuga ngo ‘Abakuru n’abato bafatanye mu iterambere’.

Njye aho kuvuga ko hari ukutumva kimwe ibintu hagati y’abato n’abakuru, ahubwo navuga ngo harimo ubufatanye kuko abakuru baraza bagahanura abana, bakabagira inama bakanabahereza ibigize umurage kugira ngo abato nabo bazahereze abazabakomokaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages