Icyo gihe, hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira; mu Mayaga ya Mututu hakaba ibuga ryitwa i Ragwe. (Ubu ryarasibanganye; aho ryabaga hasigaye harangwa n’umugunguzi).
Bukeye rero, Abanyarwanda barishoraho inka zabo nyinshi cyane. Ubwo bajya gushora. Abatasi b’i Burundi bamenya ko bazashora nk’ejo; bararika inkiko zegeranye na Mututu, bati “Nimubona inka z’Abanyarwanda zishotse i Ragwe muzazinyage”. Abanyarwanda ntibamenya iyo migambi y’Abarundi; bucya bishorera uko bisanzwe.
Inka zigeze kuri iryo buga, abarundi bazisakiza bangana n’inzige batunguye Abanyarwanda. Bararwana rubura gica, ariko Abanyarwanda baba bake ntibabasha kubatsimbura. Gusa birwanaho n’ubwo bari bake bwose barwana no ku nka zabo ntizanyagwa; barara barwana bageza mu gitondo.
Uko barwana uko ni na ko n’induru zivuga. Aba hafi aho baritabira; Abanyarwanda bamaze kwiyongera banesha Abarundi babamurura haciyeho iminsi ibiri.
Ubwo rero inka zari zaraburanye n’izazo, kuko zari zashotse uko bisanzwe nta we urota ayo makozere. Abanyarwanda bamaze kunesha bashorera inka barakura. Ziza zararariranye amabere zabirira izazo inzira yose. Abasigaye imuhira bazisanganira ari igisaga; abagore n’abakobwa bavuza impundu, abagabo n’abahungu bataraka baziririmba, bati “Amacebe yazo yaraye i Ragwe nimuzisanganize izazo’. Bazirekurira izazo barinikiza barakama.
Nuko kuva ubwo baba hagize umugabo urara ukubiri n’umugore we, cyangwa umubyeyi urara kubiri n’abana be ariko kubera amakozere bakabigereranya n’iby’izo nka zaraye ukubiri n’izazo ku iriba rya Ragwe, bati “Yaraye i Ragwe”. Ndetse byanavuyemo igitutsi batukana bagira ngo “Naka arakarara i Ragwe” iyo bamwifuriza kurara nabi.



















TANGA IGITEKEREZO