00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikendera ry’umuriro wa Gihanga, intango y’umushinga wo kuzimya umuryango Nyarwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 13 April 2023 saa 06:29
Yasuwe :

Ibikorwa byo gusenya u Rwanda kugeza bigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibyakozwe umunsi umwe, ahubwo byagiye bikorwa uruhongohongo, umuryango Nyarwanda bawoga runono, uko bwije n’uko bukeye bawurya isataburenge, kugeza ubwo bateguye Jenoside karundura yibasiye igice kimwe cy’abaturage barwo.

Ubwo Gihanga yahangaga u Rwanda akanarubera Umwami wa mbere, hari ibirango by’igihugu yahanganye na cyo kandi byari bifite ibisobanuro by’ikirenga ku buzima bw’igihugu.

Mu birango yashyizeho harimo Urusengo (Nyamilinga) nk’igikoresho cy’umuziki cyashushanyaga ubwisanzure, ubusugire n’ibitaramo by’abaturage bafite amahoro.

Ikindi kimenyetso yashyizeho ni Inyundo (Nyarushara) yo gucurisha. Bavugaga ko ari ‘Inyundo yacuze Abami, igahanga igihugu’, kikazaba igikoresho cyifashishwa mu gucura ibikoresho bishya nk’uko Gihanga yahanze igihugu.

Umuriro na wo wari ikindi kimenyetso, wagombaga guhora ucanye kuko washushanyaga “Uburame bw’ubwami, ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubusugire bw’igihugu”.

Abawucanaga ni Abiru b’Abashingo bakura igisekuruza cyabo kwa Nkoko za Gashingo ka Gasubi ka Gihanga, bari batuye i Buhimba bwa Rusatira, bawucanaga mu biti by’umunyinya.

Uyu muriro ntiwazimaga na rimwe. Abanyamuriro bawenyegezaga bari Abagesera. Barawuvumbikaga wajya kuzima bakawucana bakuranwa.

Guhera mu mwaka wa 1917, ni bwo Abakoloni b’Ababiligi batangiraye kurandurana n’imizi, inkingi zari zubakiyeho u Rwanda zirimo n’ibirango byarwo.

Uwo muriro ndanga-busugire bw’ingoma y’u Rwanda waje kuzima mu wa 1936 ubwo hari ku Ngoma ya Mutara III Rudahigwa, mu ihururu ry’izimanganya ry’ibirango by’igihugu ryakozwe n’Ababiligi. Icyo gihe wari umaze imyaka isaga 845 (1091-1936) yose waka ubutazima.

Kuva ubwo, ubuzima bw’Abanyarwanda bwatangiye guhinduka, amacakubiri aracumba, irondakoko ririganza kugeza mu 1994 haba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuriro wa Gihanga wari ikimenyetso gikomeye cy'uburame bw'u Rwanda n'abarutuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages