00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joseph Habineza agarutse kuyobora MINISPOC aregerwa ibitaragenze neza

Yanditswe na

Murungi Sabin na Elisée Mpirwa

Kuya 24 July 2014 saa 01:10
Yasuwe :

Joseph Habineza wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana yahawe inshingano zo kongera kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yayoboraga mbere yo kuba Ambasaderi, nyuma yaho yakirizwa ku rubuga rwa Twitter n’abamugezaho ibitaragenze neza mu gihe atari ahari.
Muri Guverinoma Nshya yashyizweho na Minisitiri w’Intebe , Anastase Murekezi, Joseph Habineza ni we wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo asimbuye kuri uyu mwanya Mitali Protais.
Muri Gashyantare 2011 (…)

Joseph Habineza wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana yahawe inshingano zo kongera kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yayoboraga mbere yo kuba Ambasaderi, nyuma yaho yakirizwa ku rubuga rwa Twitter n’abamugezaho ibitaragenze neza mu gihe atari ahari.

Muri Guverinoma Nshya yashyizweho na Minisitiri w’Intebe , Anastase Murekezi, Joseph Habineza ni we wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo asimbuye kuri uyu mwanya Mitali Protais.

Muri Gashyantare 2011 nibwo Minisitiri Joseph Habineza yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite asimburwa na Mitali Protais wacyuye igihe muri Guverinoma yasimbuwe. Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwa Minisitiri Joseph Habineza, yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria.

Muri Kamena 2014, Joseph Habineza yongerewe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana ndetse kuwa 18 Kamena 2014 akaba yari yashyikirije Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Mu gihe yamaze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri Joseph Habineza yakundwaga cyane n’urubyiruko ndetse akaba yarakoraga iyo bwabaga Minisiteri yari ayoboye igatera inkunga ibikorwa by’Umuco n’Imyidagaduro.

Kuri Twitter, benshi bari kumuregera ibitaragenze neza muri MINISPOC kuva yayivamo...

Ku rubuga nkoranyambaga Twitter, nyuma y’aho byemerejwe ko Joseph Habineza yongeye gusubira muri guverinoma, hari bamwe mu bakoresha uru rubuga batangije hashtag bise #JoeWhileYouWereAway mu rwego rwo kumuregera ibitaragenze neza byose mu myaka itatu ishize yaravuye muri MINISPOC.

Kuva ku gufata itangwa rya bizu (bisou/kiss) nk’igikorwa gihonyora umuco (ubwo hacibwaga icyapa kiriho ba nyampinga Aurore na Colombe basoma ku matama umuhanzi King James), kugera ku ihagarikwa ry’iyizihizwa ry’umunsi wa Halloween mu Rwanda, kuri Twitter buri wese ari kugaragaza ibyo asanga byaratumye iyi Minisiteri izambya bimwe mu byagombaga kugenda neza.

Haba mu mikino no mu muco nyarwanda ndetse n’ibikorwa bitandukanye n’imyidagaduro, ibyaregewe Minisitiri Joe ni byinshi.

Kwitwara nabi kw’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda ridakunze kuvugwaho rumwe, umuziki wo mu Rwanda uvugwaho guta umwimerere n’ibindi byose ni ibyagiye bigarukwaho mu birego byagejejwe kuri Minisitiri Joe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages