Ku nshuro ya mbere iserukiramuco(JAMAFEST) yabereye mu Rwanda iya kabiri ibera muri Kenya none ku nshuro ya gatatu ikaba iri kubera I Kampala muri Uganda.
U Rwanda rufite itsinda ry’abantu bagera ku 130 riyobowe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC), Dr Vuningoma James.
Kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri, ibihugu byose byatangiye byiyerekana mu mutambagiro, bigaragaza imbyino n’ibindi byiza biranga umuco wa buri gihugu.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Christophe Bazivamo , Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’umuco muri Uganda Bigirimana Pius ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda.
Mu bahanzi b’u Rwanda bitabiriye iri serukiramuco harimo Urukerereza, Band ya Nyundo ndetse n’abandi baje kumurika ibikorwa byabo.
Kuri iki Cyumweru saa cyenda ni bwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ari buze gufungura ku mugaragaro iyi Jamafest 2017 ibyo birori bikaba biri bubere Kololo Ceremonial Ground aha akaba ariho abahanzi bose baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bari bwiyerekane ndetse n’abaje kumurika ibikorwa byabo nabo baraba bahari bamurika.



















TANGA IGITEKEREZO