Abo bantu Minisitiri Uwacu yabihanirije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga ku cyicaro cya Ministere y’umuco na Siporo.
Minisitiri Uwacu yavuze ko mu bukwe bwa Kinyarwanda umuntu uba yatumiwe n’umusangwa cyangwa umukwe mukuru ngo abafashe gusangira ijambo (MC), aba afite uruhare mu gutuma ubukwe buba bwiza.
Gusa ngo usanga muri ino minsi abitwa ba MC mu mvugo zimenyerewe batatira umuco ugasanga ubukwe babuhinduye nk’ikinamico cyangwa “Comedy” bityo akavuga ko hagakwiye gufatwa ingamba zihuse zo kubihagarika.
Yagize ati: “Ubundi abato bubaha abakuru, ntabwo nzi umuntu uyobora imisango y’ubukwe yigana abantu bakuru, icyo aba agamije!….Ukumva afashe ijambo yigana umubyeyi we, umupasitoro runaka, uko umuyobozi runaka avuga kugera no ku muyobozi mukuru w’igihugu. Ni ugushira isoni, ni ukutagira uburere, ni no guta umuco.”
Minisitiri w’umuco yananenze bamwe mu batumirwa gususurutsa abitabiriye ubukwe binyuze mu mbyino ngo bitewe n’uko hari ababyina “ukibaza imbyino babyina zikakuyobera”.
Yagize ati: “Tugomba kumenya ibyo tubyina niba ari ibinyarwanda cyangwa ibinyamahanga. Niba ari ibinyarwanda bigasobanuka cyangwa niba ari ibinyamahanga na byo tukabimenya ntitubivange.”
Abavuga amazina y’inka na bo bagarutsweho na Minisitiri w’umuco na siporo, aho yavuze ko hari aho usanga babivangamo imyemerere n’amadini.
Yagize ati: “Ntabwo amazina y’inka hazamo idini rya gikirisito cyangwa irya Kiyisilamu… ntabwo amazina y’inka hazamo Ivanjili cyangwa Iduwa. Hagomba kuzamo amazina y’inka kandi ntihabemo gushira isoni.”
Icyakora Minisitiri w’umuco na Siporo yemeye ko hari ubukwe usanga bwateguwe neza kandi ugasanga n’ababwitabiriye burabaryoheye.
Mu gushakira umuti iki kibazo, yavuze ko basabye inteko y’ururimi n’umuco gukora ubushakashatsi ikerekana uko ubukwe bwa Kinyarwanda buba bumeze.
Ati: “Ushobora gusanga hari impamvu bamwe babikora batazi ubukwe bwa Kinyarwanda ubwo aribwo.ibyo byose bigomba gusobanuka.”
Si Minisitiri w’umuco na siporo gusa unenze imivugire y’ikinyarwanda, aho benshi bagiye bihimbira imvugo bakoresha bitewe n’ikigero barimo.
Yasabye abanyarwanda kugaragaza uruhare rwabo, ariko avuga ko na Minisiteri ayoboye izakora uko ishoboye ngo bikemuke.



















TANGA IGITEKEREZO