00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Akiwacu Colombe asanga guca imyeyo bihonyora iterambere ry’umuco (VIDEO)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 27 October 2014 saa 08:06
Yasuwe :

Guca imyeyo ni umuhango wari uzwi ku izina ryo gukuna, wakorwaga n’abakobwa mu Rwanda rwo hambere aho bakururaga bimwe mu bice by’igitsina cyabo bita imishino ikaba miremire mu rwego rwo kwitegura kuzaba abagore babereye urugo dore ko iyo umugabo ngo yasangaga umugore yashatse atarakunnye byateraga agatotsi mu mibanire yabo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Miss Rwanda 2014 , Akiwacu Colombe, yamaganiye kure iby’uyu muco waba ugihabwa agaciro na bamwe muri iki gihe. Akiwacu ashimangira ko (…)

Guca imyeyo ni umuhango wari uzwi ku izina ryo gukuna, wakorwaga n’abakobwa mu Rwanda rwo hambere aho bakururaga bimwe mu bice by’igitsina cyabo bita imishino ikaba miremire mu rwego rwo kwitegura kuzaba abagore babereye urugo dore ko iyo umugabo ngo yasangaga umugore yashatse atarakunnye byateraga agatotsi mu mibanire yabo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Miss Rwanda 2014 , Akiwacu Colombe, yamaganiye kure iby’uyu muco waba ugihabwa agaciro na bamwe muri iki gihe. Akiwacu ashimangira ko uyu muco nta kamaro ugifite ahubwo uhonyora iterambere ry’Umuco.

Muri iki gihe, ni bake mu rubyiruko rw’abakobwa bazi ibijyanye n’uyu muco wo guca imyeyo n’akamaro bifite dore ko benshi batagira amahirwe yo kuganira n’ababyeyi cyangwa ba nyirasenge babo ngo babibaganirizeho.

Nk’uko Miss Rwanda abishimangira, guca imyeyo byagiye bikendera kubera iterambere ry’umuco dore ko uko ibihe bihinduka na wo uhinduka.

Miss Akiwacu Colombe ati, “Guca imyeyo ni umuco wahozeho kuva kera ariko ntekereza ko uko iterambere riza n’umuco ugenda ukura. Ku bwanjye numva atari ibintu twakagombye gukora kuko hari indwara bishobora kuba byatera gusa biterwa n’amahitamo y’umuntu ndetse n’uko yabitojwe iwabo”.

REBA MISS RWANDA ASOBANURA KU GUCA IMYEYO

Akiwacu Colombe wanze kwerura ngo yemeze niba koko na we yaraciye imyeyo, azi iby’uyu muco n’uko wakorwaga gusa agashimangira ko kuba umukobwa yabikora ari amahitamo ye.

Uko guca imyeyo byakorwaga….

Uwo muhango wakorwaga n’umukobwa ufite hagati y’imyaka 10 na 13 kuko umubiri we uba utarakomera. Gukuna byitirirwaga guca imyeyo kubera ko byakorwaga n’abakobwa bashyize hamwe umugambi bakavuga ko bagiye guca utwatsi, gutashya inkwi cyangwa kujya mu rubohero. Iyo bageraga aho rero nibwo batangiraga kurebana ku bitsina byabo, maze bagatangira kurushanwa gukuna ngo barebe ugwiza cyane vuba kurusha abandi.

Mu Rwanda rwo hambere iyo umukobwa yabaga atarakunye bamwitaga amazina menshi, asa naho ari ukumumwaza, bigaragaza ko hambere uyu muhango wahabwaga agaciro kanini. Amwe muri ayo mazina ni nka : Akeso karimo ubusa, ikimara kimara inka n’imiryango, umupfu, nyirakirimubusa, n’andi mazina nk’uko Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yabyanditse mu gitabo yise ‘Imihango, imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda’.

Umugore waciye imyeyo yizihiraga umugabo, maze mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, akamunyura. Iyo umugore yabaga ataraciye imyeyo, byamuteraga ipfunwe kandi bikaba igisebo rimwe na rimwe bikaba byamuviramo gusendwa.

Guca imyeyo muri iki gihe….

Muri iki gihe uko iterambere rigenda ryiyongera, imigenzo imwe n’imwe igenda ita agaciro; guca imyeyo na byo byagiye bifatwa mu buryo butandukanye, bamwe bakavuga ko nta kamaro bifite, abandi bakavuga ko ari umuco nyarwanda ufite icyo wongera mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ariko ko bitaba impamvu ibyara ikibazo hagati y’abashakanye cyangwa ngo bifatwe nk’ihame ko ari cyo yonyine kinoza imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye.

Nubwo hari abantu bamwe bagitsimbaraye kuri uwo muco, si ngombwa ko uba warakunnye ngo ube umugore wuzuye ushimisha umugabo. Abagore bamwe ntabwo baba barakunnye gusa, icyo babikoreraga kwari ukugirango bashimishe abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Muri iki gihe cy’iterambere, hari uburyo bwinshi bushya abagore bakoresha kugira ngo bashimishe abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Kubiganiraho, kubikora mu buryo bwinshi butandukanye no kwisanzuranaho, na byo biri mu bishimisha abagabo cyane, dore ko umugore wo hambere yarangwaga n’isoni ntabe yagira icyo avuga ku bijyanye n’icyo gikorwa cyo guhuza urugwiro n’uwo bashakanye.

Kuri ubu ushobora kubikora ushaka kuzagera ku muhigo nk’uwo abanyarwanda ba kera babaga bafite cyangwa ntubikore byose byaterwa n’ubushake cyangwa n’umwanya wabiboneye. Ababyeyi na bo muri iki gihe bavuga ko nta buryo babona bwo kuganiriza abana babo ibijyanye n’umuhango wo guca imyeyo bitewe n’imyumvire baba bafite kuri uyu muhango.

Kubera ariko ko byakomeje kuvugwaho cyane, muri iki gihe hari abagore babwiye IGIHE ko bamaze kumenya akamaro ko guca imyeyo, kandi ko kuba baracikanywe bitakiri ikibazo kuko hari imiti ya Kinyarwanda bifashisha muri uwo murimo maze na bo bakagwiza n’ubwo bakuze.

Umuco ushobora kuba mwiza ariko kuwutsimbararaho cyane bikaba byakwangiza ibitekerezo bya ba nyirawo. Umugore waciye imyeyo, n’utarayiciye, bashobora kuba beza mu rugo cyangwa bakaba babi. Kuba umugore ubereye urugo ntibisaba kuba waraciye imyeyo gusa.

Agaciro Miss Colombe aha ubusugi

Miss AkiwacuColombe yabwiye IGIHE ko benshi mu bakobwa b’iki gihe batacyubaha ubusugi nyamara ari ikintu cy’aciro buri mukobwa wese yakagombye gusigasira kugira ngo azaheshe ishema umugabo we.

Colombe yemeza ko ubusugi bufite akamaro kanini ku mukobwa

Ubusugi ni agaciro ndetse ni ishema ku muryango w’umukobwa nk’uko Miss Akiwacu yabisobanuye. Nubwo yirinze kuvuga niba akiri isugi cyangwa yarabutakaje, Colombe yemeza ko bufite akamaro kanini ku mukobwa.

Ati, “Ubusugi bufite akamaro cyane. Iwanyu bagutumye ahantu bakaguha impamba ukagerayo wayimaze ntibyaba ari byiza, bityo rero n’ubusugi ni uko. Umukobwa agomba kurinda ubusugi bwe kugeza ashyingiwe”.

Miss Akiwacu Colombe asanga guca imyeyo bihonyora iterambere ry’umuco (VIDEO)

Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe yakebuye abana b’abakobwa bashukwa n’ikimero cyangwa imyaka baba bagezemo bakishora mu busambanyi ari nayo nzira ya mbere ituma batakaza ubusugi atibagiwe indwara z’ibyorezo bavana muri iki gikorwa.

Colombe arasaba abakobwa kwihesha agaciro birinda ibishuko ahubwo bagaharanira kuba ba nyambere mu guhaha ubwenge no kuba intyoza muri byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages