Iki gitabo cyamuritswe kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 kuri Hilltop Hotel, mu Mujyi wa Kigali.
Iki gitabo kigizwe n’ibice bine by’ingenzi nk’igice kirimo ubuhamya bwa Mbonimana, aho agaragaza uburyo yahoze ari umurokore nyuma agatangira kunywa inzoga n’ingaruka byamugizeho, igice cya kabiri kirimo ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame kubera ubutumwa bwe bwafashije Mbonimana kuva ku nzoga.
Hari kandi igice cya Gatatu kirimo uburyo bwo gushishoza ukagira amahitamo akwiriye mu buzima bwawe ndetse n’igice kirimo inama zigenewe urubyiruko.
Dr Mbonimana yavuze ko ubwo amakuru yo gusinda kwe yari amaze kujya hanze, yamaze iminsi ibiri yanditse ibaruwa y’ubwegure ariko atarayishyikiriza biro y’Inteko.
Ati “Maze gusezera mu nteko kubera ubusinzi, nahisemo kwandika ibaruwa nsaba imbabazi no kubera urugero rwiza. Nashakaga kureba uburyo naba urugero rwiza. Nahise njya kuri internet, ndashakisha. Mu minsi ibiri nta muntu wampamagaraga, nitekerezagaho gusa.”
Muri uko kwitekerezaho, Dr Mbonimana avuga ko yaje kubona inyandiko y’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu 2011, agasobanura uburyo atanywa inzoga kandi ntacyo bimutwaye.
Ubwo butumwa Dr Mbonimana yahisemo kubuheraho nk’ubwamufashije kuva mu mwijima agahagarika kunywa inzoga burundu.
Ati “Njye nabonaga nataye agaciro, sinari gukoresha ubuhamya bwanjye ntanga urugero. Nibwo navuze ngo ninifashisha ubutumwa bwa nyakubahwa Perezida wa Repubulika, buragera kure.”
Yakomeje agira ati “Narebye ko niyirukanye mu nteko kubera gusinda ariko we akaba atuyoboye iyi myaka yose, ndavuga nti uyu munsi nanditse ubuhamya bwanjye na we nkamuzanamo nk’inararibonye, byafasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge nk’ikibazo kitubangamiye.”
Muri uyu muhango kandi Dr Mbonimana yabajijwe impamvu ubwo yeguraga mu Nteko Ishinga Amategeko, yaravuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite nyamara byarigaragazaga ko azize ubusinzi.
Mu gusubiza yagize ati “Nasinze ku giti cyanjye, nizo nise impamvu zanjye bwite ziba zigomba kumvikana kuko nta wanjyanye kunywa inzoga.”
Kuva amaze kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite, Dr Mbonimana yahise ava ku nzoga, ndetse yemeza ko azakora ibishoboka byose ubuhamya bwe bukabera urugero abandi bakibaswe nazo.
Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, Prof Kabera Callixte, umaze umwaka akorana na Dr Mbonimana nk’ Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi, yavuze ko ari umuhamya w’uko Mbonimana yahindutsee.
Ati “Ni ibintu bisanzwe guhura na birantega ariko abafata ingamba zo kuvuga ibyo bahuye nabyo bakazibukira ikibi, si benshi cyane […] Hari abandi benshi bagiye bakora nabi bakabigaragarizwa ariko kwiyemeza bikananirana. Gamariel rero ni urugero, akaba impamba nziza ku rubyiruko binyuze muri iki gitabo. Njye tumaranye umwaka ariko ndi umuhamya w’uko akagwa atakikarebaho”
Prof Nyagahene Antoine uri mu bakosoye igitabo cya Dr Mbonimana, yavuze ko kuba Dr Mbonimana yaratsikiye mu buzima, ari ibisanzwe ahubwo byari kuba bibi iyo atabivanamo isomo.
Ati “Umuntu ahora ahinduka, izindi nyamaswa zitashoboye guhindukana n’ibihe ubu zarashize. Umuntu aribaza agahinduka, agafata imyanzuro. Ni ibintu rero bikora bake, gufata umwanzuro ugahitamo.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko kwandika igitabo atari umurimo woroshye, by’umwihariko ku buzima bw’umuntu buvuga ku bitaragenze neza.
Ati “Kwandika igitabo si umurimo woroshye, noneho kwandika igitabo nk’iki cyuzuyemo ubushishozi, bisaba imbaraga nyinshi. Ni umusanzu uzafasha abazagisoma bose, haba urubyiruko n’abatari urubyiruko. Ikindi mushimira ni uko.yacyanditse mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda.”
Dr Mbonimana avuga ko yatangiye kunywa inzoga bwa mbere afite imyaka 26. Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2018, amaze imyaka 12 anywa inzoga.
Yavuze ko nyuma yo guhinduka agahagarika kunywa inzoga, agiye gukomerezaho ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge akoresheje ubuhamya bwe ndetse n’ubw’abandi bazifuza gufatanya na we urwo rugendo.
Depite Mbonimana yavutse ku wa 15 Ukwakira 1980. Afite Impamyabumenyi y’Ikirega (PhD) mu bijyanye n’imicungire y’uburezi. Abarizwa mu Ishyaka rya PL.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!