Mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura mu Kagari ka Banda mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 1 Kanama 2014, abana bahawe amata n’umutsima w’uburo nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubusabane byarangaga gusangira kw’Abanyarwanda ba kera.
Abitabiriye ibi birori banyuzwe n’uyu muhango ugaragaza Umuco Nyarwanda wongeye guhabwa agaciro dore ko bigira uruhare rukomeye mu gukundisha abakiri bato umuco w’u Rwanda no gukunda igihugu.
Ntabomvura Calliste wavukiye muri Banda ari naho atuye kugeza ubu, atangaza ko Umuganura wari umunsi imiryango yahurizaga hamwe ibyo bejeje bivuye mu maboko yabo bagasangira.
Ati “Ababyeyi bahurizaga hamwe amasaka bagasya bakavuga umutsima, abana bakawusomeza amata, bagashigisha ikigage ababyeyi bakanywa, bagatarama babyina bishimiye umusaruo babonye […] bukeye bwaho bagasubira mu mirimo, abahinga bagahinga, aborozi bagasubira aho bagishe amashyo”.
Mu guhuza umuco wa kera n’uw’iki gihe bagaragaje ko uyu munsi ubaha kwishimira ibyo bagezeho babikesha imiyoborere myiza, bityo ukaba n’umwanya wo gufata ingamba z’umurimo w’ejo hazaza nk’uko byatangajwe na Mukashema Yosefa, umwe mu bagore babashije kwiteza imbere muri aka Kagari ka Banda.
Mukashema ati “Ndishimira ko mpereye ku mirimo y’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’urutoki nkora, nabashije kugura imodoka ya Daihatsu. Idufasha gutwara ibicuruzwa by’ibiribwa hagati y’Akarere ka Nyamasheke na Nyamagabe. Ku muganura w’umwaka utaha nzaba mfite Fuso”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bahizi Charles yavuze ko kwizihiza umuganura ari urubuga rwo guteza imbere umuco no kuwubyaza umusaruro.
Yanavuze ko umuganura ari ikimenyetso cy’ubumwe n’iterambere ry’aho abantu batuye. Bityo abaturage bakaba basabwa gukora cyane kugira ngo barusheho kongera umusaruro kandi buri wese akamenya ko ari igisubizo cy’ikibazo ashobora kugira.
Uyu munsi w’umuganura wasojwe n’ubusabane, aho abaturage bateretse intago bagasangira, abana bahabwa amata n’umutsima w’uburo.



















TANGA IGITEKEREZO