Icyo gikorwa ngarukamwaka cyabereye mu Ngoro y’Amateka y’Abami iherereye mu Karere ka Nyanza ahazwi nko mu Rukari. Kuri iyi nshuro higishijwe abanyeshuri biga muri Collège du Christ Roi i Nyanza bo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu biga mu ishami ry’indimi n’Ubuvanganzo.
Abanyeshuri bagera kuri 50 ni bo basuye iyo ngoro basobanurirwa byinshi, bigishwa gukora imirimo itandukanye irimo kwahura, kuragira, gucyura, kudahira no kuhira inka, kwahirira inyana, kwinikiza no gukamisha.
Umukozi ukuriye Ingoro y’Abami yo mu Rukari, Gahongayire Yvonne, yavuze ko ari gahunda bateguye mu rwego rwo kwigisha abakiri bato Umuco Nyarwanda no kuwubakundisha.
Ati “Ni uburyo twashyizeho bwihariye bwo kwigisha Abanyarwanda umuco n’amateka duhereye ku rubyiruko; ikindi ni ukubungabunga ibikoresho by’umuco gakondo no kugira ngo babimenye.”
Gahongayire yasobanuye ko ikigamijwe ari ugusigasira umuco n’ururimi no kumenyesha abakiri bato inkomoko y’ibikoresho gakondo n’akamaro kabyo.
Imirimo yakozwe n’abakobwa irimo gukukira inka, gukubura, koza ibyansi, kubuganiza no gutereka amata. Naho abahungu bakoze imirimo irimo gukama inka; kuhira inka, kwahira ubwatsi n’iyindi.
Mu gusoza iyo gahunda aba banyeshuri babonye n’umwanya wo kwidagadura aho beretswe banakina imikino gakondo itandukanye irimo gusimbuka urukiramende, kumasha, kunyabanwa, gutera uruziga, hamwe no kurasa ku ntego.
Ubusanzwe iyo mikino abana bayigiraga mu itorero hagamijwe kubatoza kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari no gukunda igihugu no kucyitangira.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye icyo gikorwa bashimiye Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda; bavuga ko bahigiye byinshi kandi bizabafasha mu mibereho yabo.
Mukeshimana Zula ati “Icyo nahigiye ni ubufatanye hagati y’abagize umuryango; badusobanuriye uko kera imirimo yakorwaga mu rugo abagize umuryango bagafatanya. Ikindi nahungukiye ni ukumenya ibikoresho byakoreshwaga kera nk’ibyansi n’urusyo.”
Rukimbira Godfred “Icyo namenye ni uko n’iterambere rigomba kujyana n’umuco kuko ubufatanye mu gukora imirimo ni indangagaciro zarangaga abanyarwanda. Nabonye uko abami babagaho mbona ni mateka meza.”
Ingoro y’Abami mu Rukari igizwe n’ibice bine; icya mbere ni Ingoro Umwami Yuhi V Musinga yabayemo n’abandi bamubanjirije bose, igaragiwe n’izindi nzu ebyiri za gakondo (Iy’amata ndetse n’iy’inzoga). Igice cya kabiri kigizwe n’inyambo (inka z’amahembe ashyorongoshyoye).
Icya gatatu ni ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa, naho icya kane kigizwe n’umusezero (aho Abami batabarije i Mwima).
Muri bimwe mu bintu bimurikwa mu Ngoro y’Abami harimo ibikoresho bitandukanye birimo inteko (intebe umwami yicaragaho); Intwaro zigizwe n’ingabo, umuheto, icumu n’umutana urimo imyambi.
Harimo kandi Igisasiro (uburiri bw’umwami), ibiseke, inkangara ndetse n’agacuma yanyweragamo.



















TANGA IGITEKEREZO