Ibi biganiro byatangiwe mu mahugurwa y’abanyamakuru yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) mu rwego rwo kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyamakuru cyane cyane abakora ku muco n’imyidagaduro hagamijwe kureba uburyo bakomeza gutanga umusanzu mu kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda no kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda mu itangazamakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC), Mbungiramihigo Peacemaker, atangiza aya mahugurwa yabwiye abayitabiye ko mu byo bakora byose indangagaciro z’umuco nyarwanda zigomba kuza imbere.
Yagize ati “Kugira ngo ubigereho ni uguha agaciro umwanya indangagaciro ziranga Abanyarwanda zirimo gukunda Igihugu kuko ntiwakunda umurimo ukora, ntiwakunda ko utera imbere ku giti cyawe cyangwa ngo Abanyarwanda batere imbere udakunda igihugu cyakubyaye. Iyo ndangagaciro igomba kuturanga mu byo dukora byose”.
Dr. Nzabonimpa yavuze ko amahugurwa nk’aya atari ubwa mbere abaye kuko bamaze kubona umusaruro uyaturukamo mu bijyanye n’umuco ndetse no kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda.
Yagize ati “Byatanze umusaruro cyane kubera ko ubu iyo urebye uburyo inkuru zikorwa cyane izanditse, ubona haragiye habaho ikintu cyo gutera imbere. Undi musaruro ni uko hari abanyamakuru benshi bitabiriye kujya bandika ku muco no ku rurimi, kandi hari n’abanyamakuru badufasha mu bukangurambaga”.
Yavuze ko bishimishije kuba abanyamakuru basigaye bafata umwanya bagakosora umuntu uvuze nabi Ikinyarwanda, bakaba ari abafatanyabikorwa b’imena b’Inteko y’Ururimi n’Umuco.
Dr. Nzabonimpa yongeyeho ko kuba bahugura abanyamakuru ari uko babasha kugera kuri benshi bityo impanuro n’inyigisho baba bahawe zikagera ku Banyarwanda neza kandi mu gihe gito.
Ati “Kuba tubahuguye ni uko ari abafatanyabikorwa ku buryo bw’umwihariko kubera ko iyo bumvise neza ibintu badufasha no kubigeza kuri benshi”.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyamakuru 25 b’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr. Nzabonimpa Jacques yavuze ko nubwo ibimaze gukorwa ari ibyo kwishimira ariko hakiri byinshi byo gukosora nk’ikoreshwa ry’amagambo cyangwa amafoto y’urukozasoni bikigaragara mu bitangazamakuru bimwe na bimwe.
Aya mahugurwa azarangira ku wa 9 Nzeri, aho abanyamakuru bazagira umwanya wo gutara no kwandika inkuru ku muco.



















TANGA IGITEKEREZO