00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC : Leta irashaka kugura inzu ya Papa Wemba ikagirwa inzu ndangamuco

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 14 June 2020 saa 01:03
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iri kwiga uburyo yagura inzu yahoze ari iy’umuhanzi w’icyamamare Jules Shungu Wembadio uzwi nka Papa Wemba, igahindurwa inzu ndangamuco.

Byatangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.

Papa Wemba yapfuye tariki 24 Mata 2016 ubwo yari ku rubyiniro mu iserukiramuco Femua, Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo ryaberaga muri Côte d’Ivoire.

Mu nama y’abaminisitiri, Perezida Félix Tshisekedi yasabye Minisiteri y’umuco n’ubugeni kureba niba Leta yagura inzu yahoze ari iya Papa Wemba, ikagirwa inzu ndangamuco izaba irimo na studio itunganya umuziki.

Itangazo rigira riti “Umukuru w’Igihugu nyuma yo kubona ko uwo muhanzi w’icyamamare, yamenyekanishije cyane umuziki wa Congo, yasabye Guverinoma kugurira Leta inzu ye yashyizwe ku isoko, igasanwa ku buryo bubereye inzu ndangamuco.”

Papa Wemba yapfuye amaze imyaka 50 akora umuziki. Yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo zakanyujijeho nka "Yo lele", "Wake Up", "Ye te oh", “Maria Valencia”, “Wake up ft. Koffi Olomide”, “Cavalier Solitaire ft. JB Mpiana”, “Show me the way” n’izindi zitabarika.

RDC yagaragaje ko iri gutaganya kugura inzu ya Papa Wemba ikagirwa inzu ndangamuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages