Byatangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.
Papa Wemba yapfuye tariki 24 Mata 2016 ubwo yari ku rubyiniro mu iserukiramuco Femua, Festival des Musiques Urbaines d’Anoumabo ryaberaga muri Côte d’Ivoire.
Mu nama y’abaminisitiri, Perezida Félix Tshisekedi yasabye Minisiteri y’umuco n’ubugeni kureba niba Leta yagura inzu yahoze ari iya Papa Wemba, ikagirwa inzu ndangamuco izaba irimo na studio itunganya umuziki.
Itangazo rigira riti “Umukuru w’Igihugu nyuma yo kubona ko uwo muhanzi w’icyamamare, yamenyekanishije cyane umuziki wa Congo, yasabye Guverinoma kugurira Leta inzu ye yashyizwe ku isoko, igasanwa ku buryo bubereye inzu ndangamuco.”
Papa Wemba yapfuye amaze imyaka 50 akora umuziki. Yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo zakanyujijeho nka "Yo lele", "Wake Up", "Ye te oh", “Maria Valencia”, “Wake up ft. Koffi Olomide”, “Cavalier Solitaire ft. JB Mpiana”, “Show me the way” n’izindi zitabarika.



















TANGA IGITEKEREZO