Iyo urebye uko Abanyarwanda bagenda, uko baganira, uko bifata iyo bishimye, bashyamiranye, uko babana, uko babaho usanga bafite ibibatandukanya mu mico yabo, n’ubwo bafite ibibahuza.
Igihe kimwe naganiriye n’umusaza arambwira ngo abantu b’ubu bataye umuco. Si ubwa mbere nari mbyumvise, ariko byatumye nibaza umuco icyo ari cyo. Mu byo nishubije, nasanze umuco ari imigenzo, imyumvire n’imyitwarire abaturage b’igihugu bahuriyeho bose, ibaranga ikabatandukanya n’ab’ibindi bihugu. Nyamara urebye mu Rwanda mu migenzo yabo, usanga hari ibibatandukanya byinshi bo ubwabo.
Amadini
Mu Rwanda, Abayoboke b’amadini anyuranye batandukanywa n’imyitwarire, imyambarire, imivugire itandukanye. Umuyisilamu aho aciye ntiwamuyoberwa kuko n’ubwo yaba atambaye ikanzu, benshi baba bambaye ingofero kandi ni na zo abataziranye bakunda kumenyaniraho. Mu bindi bihugu birimo Abayisilamu iyo myambarire barayihuje.
Naho Abakristo(tu) mu myambarire yabo ntibakunda kugaragara usibye abayoboke ba ADEPR, cyane cyane abagore, bahorana umusatsi mugufi cyangwa bagatega igitambaro. Uwo muco bawukomeyeho cyane. Mu Bagatorika, Angilikani, Abadivantisite ubona batita cyane ku myambarire.
Imyambarire
Uburyo Abanyarwanda bambaraga mbere y’umwaduko w’Abakoloni, si ko bacyambara. Kubera ko haje iterambere rikanesha umuco wo kwambara uruhu wari uriho icyo gihe, bahise bafata imyambarire ya kizungu bayemera batyo.
Nk’uko tujya tubibona, abagore bo muri 60-70 bambaraga utwenda tugufi bita mini, ntibitere impagarara kuko ari byo byari bigezweho, ni wo wari umuco icyo gihe. Muri 70-80 abagore bambaraga amakanzu maremare bitaga maxi, ni wo muderi wari uriho icyo gihe. Muri 90-2000… byarivanze.
Ubu abagore benshi muri rusange barakenyera cyangwa bakambara amakanzu maremare. Abakobwa bo bakunda kwambara udukanzu/jipo tugufi n’ubwo mu ruhame usanga abantu batabivugaho rumwe.
Abagabo bamwe bavuga ko abakobwa/gore bambara amakanzu/jipo magufi abafashe yerekana ikimero baba bagamije gukurura amaso yabo, bakabifata nk’ubushotoranyi; hari abandi bagabo nabo babona ari uburenganzira bwa buri wese kwambara uko ashatse nta guhohoterwa. Nanone biterwa n’imyemerere ya buri wese. Ni nde uzayihuza ngo ivemo umuco umwe twagenderaho twese?
Ururimi
Ikinyarwanda ni rwo rurimi Abanyarwanda bahuriyeho. Nubwo rugenda ruhinduka uko umuntu agenda agana mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, ariko ni Ikinyarwanda. Abenshi ariko cyarabananiye ibiborohera ni ukukivuga bavanze n’iz’amahanga kugira ngo bumvikane neza. Abashobora kukivuga batavanze mo: donko, anfete, inifakti, bayidewe, eniwe, … ni bake nka 1,5% (ni ikigereranyo) ukuyemo abanyacyaro batageze mu ishuri. Hari n’abana numvise batazi kukivuga na mba bazi gusa iz’amahanga, kandi bakiri abana. Ni ukuvuga ko ururimi rutakiri urwacu, kuko atari rwo rutworohera.
Indamutso
Kuramukanya byari umuco. Wahuraga n’umubyeyi ati “gira so” cyangwa “gira abana”. “Bwakeye, mwiriwe mute”, ni indamutso zisanzwe mu muco. Nyamara si ko bikiri, kuko ubu abantu benshi baramukanya ngo: “Yesu ashimwe”, “Kristu Yezu akuzwe”, “Asalamu alaikum”. Iyo ubuze icyo usubiza abakuramukije bamenya aho uhagaze. Bakakureba ikijisho cyangwa akajisho.
Igitangaje ariko, no mu cyaro izi ndamukanyo zarahageze uko amadini yagiye asakara mu bice byose. “Gira so yaracitse”.
Imyitwarire
Imyitwarire y’ubu hajemo kwigenga cyane, ku buryo hari abahitamo kwikundanira bahuje ibitsina. Kera ntibyabagaho. Guhura n’abasore batoboye amatwi bakambara amaherena ntawe bigitangaza. Igitangaza ni uguhura n’abasokoje imisatsi nk’abakobwa, bakambara imyenda y’abakobwa ndetse bashyizemo n’akareega (isutiye). Umusaza yahuye n’umwe muri abo, ati “Eee, Yampaye inka Rubanzabigwi twataramye, iri sindaribona”. Undi ati “Muzee, wowe iterambere ryaragusize!”
Ikinyabupfura na cyo cyaragabanyutse kubera ko hari ibintu byinshi urubyiruko rwiyigisha rutakigira ku babyeyi.
Imihango
Ubukwe, kwita izina no gushyingura ni yo yari imihango yihariye mu Rwanda. Byari bifite imihango yabugenewe. Mu bukwe bw’ubu hadutse abavugira inka zidahari, bagahimba n’Ikinyarwanda kidasanzwe, bagahembwa bagataha.
Abantu bacyita amazina ku munsi wa karindwi ni bake, biranagoye kuko ibyangombwa by’ibanze kugira ngo umwana yandikwe, azabone serivise akeneye kenshi bisaba ko aba afite izina mbere y’iyo minsi.
Gushyingura ntibitandukanye cyane n’ibya kera, usibye ko iby’ubu ari ibyazanye n’amadini, ku mva z’abakristo(tu) bashyiraho imisaraba, iz’Abayisilamu nta kintu bashyiraho, Abahamya ba Yehova nabo nta musaraba bashyiraho kubera ko batawemera. Habagaho kwera no kwirabura, nta bikibaho.
Kurahira
Kera abantu barahiraga bati “Ndakakubura, ndakakwambura, mba ndoga data”. Ab’ubu bo barahira ngo: ‘‘Ni ukuri kw’Imana, ni impamo y’Imana, ni ukuri kw’impamo, Wallahi”. Hari n’urubyiruko rurahira ngo: “Ndagaswi”
Amazina
Kera bitaga izina bakaryongera ho irya se iyo yabaga ari umuhungu. Urugero: Rukara rwa Bishingwe, Rugaju rwa Mutimbo. Abakobwa ariko bo byari bitandukanye bitwaga izina rimwe gusa. Muri iki gihe hadutse umuco w’Abanyaburayi wo kwita abana bose amazina ya se akaba uruhererekane, cyangwa kwita amazina bitewe n’idini umuntu yayobotse. Urugero: Joseph ku bakristo, Suleiman ku Bayisilamu. Amazina menshi y’abakristo, abayoboke b’amatorero atandukanye ya gikristo bayahuriyeho. Uwo ni umuco mushya.
Nk’uko abasomyi ba IGIHE babibona Abanyarwanda bafite imico myinshi bitewe n’imyemerere yabo, mu madini atandukanye bayobotse, ndetse n’iterambere ridukurura bitewe n’ibyo twakira biva mu mahanga. Ese byashoboka ko tugendera ku muco umwe?



















TANGA IGITEKEREZO