Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Umurage Ndangamuco.
Yasobanuye ko ibi bikorwa bigamije kurengera uyu murage, kuwubungabunga no kuwumenyekanisha kurushaho mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko u Rwanda rugiye kwandikisha Imigongo mu Murage w’Isi.
Yakomeje ati “Kuva muri Mutarama 2023 kugera mu Ugushyingo 2025, hakozwe ibarura rusange ry’umurage ndangamuco w’u Rwanda udafatika, ubu inyigo ikaba imaze kurangira, hasigaye kuyisuzuma, kuyisesengura no kugira ngo turebe imishinga twakoramo.”
“Turateganya kandi gutanga muri UNESCO muri uku kwezi twatangiye, dosiye ijyanye no kwandikisha imigongo. Uwo ni umurage udafatika nyarwanda, dosiye yararangiye rwose, bitarenze uku kwezi birashyikirizwa UNESCO hanyuma nayo izasuzume.”
Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko impamvu u Rwanda rwifuza kwandikisha imigongo mu murage w’Isi ari ukugira ngo bimenyekane ko bifite inkomoko mu Rwanda.
Ati “Impamvu tunabijyana muri UNESCO ni uko ubu kubera ko Isi yabaye ntoya, abantu barabyigana. Hari ibikoresho bikoze mu migongo kandi ukabona ni byiza bifite umwihariko nyarwanda.”
Yavuze ko nubwo bimeze uko ushobora gusanga hari abo mu bindi bihugu babyiganye bakaba babigurisha mu izina ryabo kandi ari umwihariko w’u Rwanda.
Yongereyeho ati “Ni yo mpamvu turi kwihutira gushyira imbaraga mu kurinda uyu mwihariko w’umurage ndangamuco udafatika kugira ngo tuwurinde kwiganwa.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!