Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, ni bwo hirya no hino mu gihugu hizihijwe Umunsi w’Umuganura, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura isooko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yavuze ko uyu munsi ari umwe mu yo abantu baganuza bakanaganuzwa ku bintu bitandukanye.
Yagize ati “Umunsi rukumbi twizihiza mu ireme ry’abo turibo. Umunsi ubumbatiye iby’ubutwari twarazwe. Umunsi udutera ishyaka ngo ubutaha twirate ibigwi. Umunsi tuganuzwa, tukaganuza. Umunsi wateraga intwari z’aha ishema. Umuganura ni Rudasumbwa mu byo twizihiza.”
– Abarundi bifatanyije n’Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura
Mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru niho Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yahuriye na mugenzi we Colonel Cishahayo Remy uyobora Intara ya Kayanza mu Burundi.
Abarundi bahaye Abanyarwanda amakaziye y’inzoga n’ibindi binyobwa mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura.
– I Musanze baganuje ba mukerarugendo
Umunsi mukuru w’Umuganura wizihijwe mu Karere ka Musanze ba mukerarugendo basangizwa ibyiza biri mu muco Nyarwanda.
Bamwe muri abo ba mukerarugendo bari mu Karere ka Musanze batembera bakanasura ahantu hatandukanye, bemeza ko umuco Nyarwanda ubumbatiye byinshi birimo ubusabane, amateka n’ukwemera bituma bagira uburyo bwihariye bwo kubaho no kubana n’abandi.
Emer Smirt wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe muri bo wari uri gutemberezwa na Beyond the Gorillas Experience Ltd, ikora ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Yagize ati “Nishimiye cyane kuba mu Rwanda, hari ikirere cyiza, abantu beza wasabana, bagira urugwiro, namenye imbyino zaho, nzi gukana ibitoki ariko nakunze n’ibiribwa byaho kuko ari umwimerere, ningera iwacu nzabakumbura ariko nifuza kuzagaruka mu Rwanda ndi kumwe n’izindi nshuti zanjye. Imana ibahe umugisha.”
– Iburasirazuba hashimiwe abafatanyabikorwa
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yifurije abaturage bahatuye n’Abanyarwanda muri rusange Umunsi mwiza w’Umuganura abasaba gukora cyane ari nako ashimira abafatanyabikorwa babafasha mu bikorwa bitandukanye.
Yagize ati “Turizihiza uyu munsi w’Umuganura mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ariyo mpamvu dusaba abaturage kwifatanya nk’umuryango muri buri rugo, twizihiza Umuganura.”
Yakomeje avuga ko bashimira abahinzi, aborozi n’abafatanyabikorwa uruhare bagize mu ruhererekane nyongeragaciro rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, byatumye umusaruro ukomeza kwiyongera.
Ati “Turasaba abahinzi n’aborozi gukora cyane no kwitegura igihembwe cy’ihinga hakiri kare kugira ngo bizadufashe guhinga ku gihe no kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, bituganisha ku cyerekezo cy’Intara cyo kuba ikigega cy’Igihugu cy’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi.”
– I Rubavu abarokotse Jenoside baganujwe ku birayi
Mu Karere ka Rubavu umuganura waranzwe n’ibikorwa byibanda mu kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage b’Umurenge wa Kanama bagobotse abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Rugerero batujwe mu Mudugudu bakaba babahaye toni imwe n’ibiro 700 by’ibirayi byeze ku musaruro wavuye mu materasi yo kubungabunga umugezi Wa Sebeya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe nyuma yuko barangije gufasha abaturage babo.
Ati “Twabanje gufasha abaturage bacu noneho kuko twabonye umusaruro ufatika w’ibirayi uvuye mu materasi yo kubungabunga umugezi wa Sebeya mu cyumweru gishize twafashije umurenge wa wa Rubavu uyu munsi bitewe n’amateka twiyemeje gufasha abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rugerero.”
Mu Murenge wa Cyanzarwe naho Ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye n’abaturage boroje Inka eshanu imiryango itanu yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.





















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!