Hakunze kuvugwa byinshi ku buzima bw’imyororokere bw’abakobwa bo hambere, bikanatera urujijo dore ko icyo gihe hari ibikoresho bitandukanye byari bitaraboneka birimo n’ibyo kwifashisha mu gihe cy’imihango.
Hari n’ibihuha byagiye bihimbwa bigamije kuyobya abatari bariho icyo gihe cyangwa abataracukumbuye, ngo bacengere neza imibereho y’abanyarwanda bo hambere.
Hari nk’abavuga ko iyo umukobwa yajyaga mu mihango, bacukuraga umwobo akicaraho kugeza igihe iminsi ye irangiriye.
Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu akaba n’umushakashatsi ku muco, amateka n’ubuvanganzo, yavuze ko umukobwa wajyaga mu mihango icyo gihe, hari ibiti yifashishaga.
Ati "Mu mateka y’u Rwanda, abanyarwanda bari abantu bazi kwirwanaho mu ngeri zose, bakarema ibintu bakuye mu bintu by’umwimerere bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi."
Yakomeje agira ati "Mu gihe umukobwa yajyaga mu mihango, hari ibibabi bitaga Ikori byavaga ku giti cyitwa Umukori, nibyo bakoreshaga bambara ndetse bihanagura, nibo bari bazi uko babikoresha."
Nsanzabera yavuze ko kubera guha agaciro umugore n’umukobwa no kwanga kumukoza isoni mu ruhame, ariho havuye umuziro ko nta mugore ujya aho abagabo bateraniye.
Byari ihame ko umukobwa uri mu mihango aguma mu gikari akora uturimo two mu rugo n’isuku ku mubiri akoresha ibyo bibabi byitwa Ikori, akavayo ari uko iminsi ye irangiye.
Ubwo abazungu binjiraga mu Rwanda, hadutse imyenda n’ibitambaro, abakobwa bagiye mu mihango batangira kubyifashisha dore ko byari byoroshye kubikoresha no kuba byameswa bikongera gukoreshwa.
Nsanzabera avuga ko impapuro z’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango zizwi nka Cotex zatangiye kugera mu Rwanda mu myaka ya 1980, bitangira gukoresha mbere na mbere n’abifite, gusa kuri ubu byasakaye henshi mu baturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!