00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Nishimwe Sarah yisanze imbere ya The Ben na Pamella, akariza ababyeyi

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 16 December 2023 saa 10:13
Yasuwe :

Abakurikiranye ibirori by’ubukwe bw’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, batewe ikiniga n’amagambo akubiye mu muvugo umwana witwa Nishimwe Sarah yatuye abageni.

Kuri uyu wa 15 Ukuboza, mu busitani bwitwa Jalia buri i Rusororo mu Karere ka Gasabo nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa.

The Ben amaze guhabwa umugeni, Nishimwe Sarah w’imyaka 17 yahawe indangururamajwi yegera imbere ahari hicaye abageni aririmba indirimbo zo hambere zirimo iza Kamaliza ariko avuga ibisigo by’urukundo birimo amazina ya The Ben na Pamela ku buryo wumvaga biryoheye amatwi.

Ni ibintu byakuruye amarangamutima y’umubyeyi wa Pamella afatwa n’amarira y’ibyishimo.

Yamaze umwanya ari kurira kugeza ubwo na Pamella kwihangana byamunaniye ararira bitewe n’amagambo ya Nishimwe Sarah wakuruye amarangamutima y’abari mu cyumba.

Mu kiganiro na IGIHE, Nishimwe yavuze ko asanzwe ari umunyeshuri mu ishuri rya Muzika.

Yagize ati “Mfite imyaka 17 nkaba niga umuziki n’ubusizi mu ishuri ry’umuziki riri i Muhanga ryamamaye nk’ishuri ryo ku Nyundo”.

Nishimwe yavuze ko ari amateka kuba yabashije kugaragaza impano ye imbere y’umuhanzi ukomeye nka The Ben.

Ati “Biranshimisha kubona abantu numvaga kuri radiyo nkanabareba kuri za televiziyo, bambwira ko nshoboye. Mfite inzozi zo kuba umukobwa wa mbere w’umusizi w’umutahira”.

Nishimwe Sarah atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge , mu murenge wa Kimisagara. Yiga mu mwaka wa kane mu ishuri ry’umuziki riri i Muhanga, mu ishami ry’ubusizi n’umuziki.

Inzira yo gutaha ubukwe bwa The Ben yatangiye ubwo yahuraga na nyina wabo wa Pamella, mu bukwe ku i Reberoakunda impano ye, birangira abahuje.

Nishimwe Sarah yatangiye umwuga w’ubusizi mu 2016.

Nishimwe Sarah yavanze ubusizi n'ubuhanzi
Nishimwe Sarah yarijije Pamella na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages