Umutoza w’Intore mu Itorero ry’Igihugu akaba no mu Ishyirahamwe ry’Abacukumbuzi b’Ireme ry’Umuco n’Amateka, Kanyandekwe Jean Pierre, asobanura ko kera aha hantu hari udusozi tubiri kamwe kitwa Rungu akandi kitwa Mwima.
Yavuze ko Umwami Mutara II Rwogera watwaye u Rwanda kuva mu 1830 kugeza mu 1853 yahinduye izina rya Rungu ahita Mushirarungu ubwo yari aje gutura ku musozi wa Mwima.
Ati “Aje gutura i Mwima noneho hakurya hari umusozi witwa Rungu, rero bavuga ko Umwami ataturana n’umusozi witwa Rungu, ahahindurira izina hitwa Mushirarungu.”
Kuri ubu Iryo zina ‘Mushirarungu’ ryahawe akagari uwo musozi uherereyo mu Mudugudu wa Kirwa mu Murenge wa Rwabicuma.
Kuri uwo musozi witwa Mushirarungu niho hagiye kubakwa Stade ya Nyanza izatwara agera kuri miliyari 146 Frw.
Umusozi wa Mwima wo uherereye mu Mudugudu wa Mwima akagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana. Ni ho hari Umuserezo w’Abami.
I Mwima hatabarije Umwami Mutara III Rudahigwa, Umwami Kigeli V Ndahindurwa n’Umwamikazi Rosalie Gicanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!