Mu kiganiro Rumaga yagiranye na IGIHE , yavuze ko guhimba inganzo yaturutse ku kuntu aba-diaspora bavuzwe cyane mu bihe bya guma mu rugo.
Ati “Iki gisigo cyaje bisanzwe cyane cyane ntekereje ubuzima bw’aba-diaspora baba babayemo ngendeye ku ishusho y’ubuzima abantu bavuye mu ntara babamo muri Kigali. Ndema igitekerezo kiza guhura nabyo ariko nkirema meze n’ubundi nk’uba hanze.”
“ Ikindi nagiye nganira n’ababa mu mahanga nkababaza ku buzima babamo ariko ntawe nereka impamvu igamijwe. Muri ibi bihe bya guma mu rugo nibwo umu-diaspora ryabaje ijambo ryazamuye urwego numva aribwo buryo naba mbonye bwo kubavugaho.”
Uyu musore yatangaje ko ari gutegura album ya mbere y’ibisigo bye azafatanya n’abandi bantu batandukanye. Ni na we wa mbere mu basizi bo mu gisekuru cye uzaba akoze ibintu nk’ibi.
Ati “Guhera uyu munsi ngiye gutangira gukora kuri album y’ibisigo izaba yitwa ‘Mawe’. Hazaba harimo ibisigo byanjye n’ibyo mfatanyije n’abandi bahanzi. Ntabwo ndamenya umubare w’ibisigo bizaba biriho.”
Uyu musore wiga muri Kaminuza, yavuze ko ashaka gukora ubusizi kugera ku rwego rwo kumuha ubuzima kandi bigaha ubuzima abo abukorera n’abandi batandukanye.
Rumaga amaze kumenyekana mu bisigo birimo ‘‘Wumva ute?’’, ‘‘Unbreakable promise’’, ‘‘Nzoga’’, ‘‘Ivanjiri’’, ‘‘Umugore si umuntu’’, ‘‘Bikwiye kwigwaho’’, ‘‘Tugane iwacu’’, “Ay’abasore’’ yaherukaga gushyira hanze muri Kamena n’ibindi byinshi.
Yavukiye mu Ruhango mu 1999, nyuma umuryango uza kwimukira i Muhanga .



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!