Umusizikazi Violette Uwamariya w’imyaka 20, yishimira uburyo ubuhanzi bwe bumufasha mu kubanisha Abanyarwanda, abagaragariza ibyiza byo kubana bataryana, ahubwo bagafashanya biyumvamo ikibahuza aribwo Bunyarwanda.
Uwamariya afite umuvugo w’imikarago 500 yise ngo “Nimwincagagurira abana”.
Uyu muvugo yawuvuze imbere y’urubyiruko, urwinshi muri rwo rwarize, ari nako basobanuza inyunguramagambo ziwurimo, ariko ibyinshi muri byo barabyumvaga, maze bati “Iyo haza kuba urubyiruko, n’abakuru bazi gusobanura neza umubano ukwiye nk’uyu mwana, byari kuba amahire ku Rwanda.”
Muri uyu muvugo, Uwamariya aza avuga nk’intumwa ya Gihanga, wamutumye ku Banyarwanda n’amahanga yuko ababwira ko ibyabaye bihagije ntawe ukwiye kongera kumuciramo abana (Abanyarwanda) ibice.
Violette avuga ko atekereza kuwuhimba ari uko yabonye hari Abanyarwanda birengagije ko ari bene mugabo umwe, bahuje abasekuruza, maze aho kubimenya ngo babyishimire bahitamo kwirebera mu bito cyane bibatandukanya.
Uwamariya, watangiye kuvuga imivugo ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, avuga ko icyo gihe abarimu be aribo bamuhimbiraga imivugo nyuma y’uko bamubonyeho impano yo kumenya kuvuga neza imivugo no gutora ibisigo vuba.
Yaje gutangira kwihimbira ageze mu mashuri yisumbuye none ubu ngo atinzwa no kubona insanganyamatsiko, ubundi imikarago igatangira kumwiremamo, yatangira kwandika, akandika ari nako abitora (abifata mu mutwe).
Ubu abasha guhimba igisigo cyangwa umuvugo muremure mu gihe kingana n’iminsi itanu akaba amaze kikitoza neza yagifashe no mu mutwe.
Uwamariya ubu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubukungu, n’ubumenyi bw’isi (S6 MEG), avuga ko adateganya gufasha impano ye hasi na rimwe, n’ubwo atiga ubuvanganzo ngo yumva ntacyo bimubangamiyeho ko azakomeza kuba umusizikazi.
Uyu mukobwa avuka mu karere ka Musanze, akavuka mu bana batandatu, akaba ari uwa kane muri bo.



















TANGA IGITEKEREZO