Ambasaderi Masozera yagendereye aba bakobwa kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, anabaha ikiganiro mu ruhererekane rw’ibigamije kubongerera ubumenyi.
Kuri uyu munsi, aba bakobwa baganirijwe ku muco, uri mu ntego eshatu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rigenderaho.
Ambasaderi Masozera yaganirije abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda ku Ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda, abibutsa guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, anabashishikariza kujya basura Ingoro Ndangamurage z’Amateka.
Ibiganiro nk’ibi abayobozi mu nzego zitandukanye bakunze kubihuriramo n’abakobwa bahatanira ikamba mu rwego rwo kubahugura no kubigisha ibirimo n’uburere mboneragihugu.
Ambasaderi Masozera yasuye abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nyuma y’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard na Komiseri muri Community Policing, ACP Rose Muhisoni, babagendereye ku wa 10 Werurwe 2021.
Aba bakobwa bari kuganirizwa mu gihe hasigaye iminsi icyenda ngo hamenyekane uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rifitwe na Nishimwe Naomie.
Amajwi y’ibizava mu matora ari mu bizagenderwaho mu kugena urutonde rw’abagomba kwinjira mu icumi ba mbere. Byitezwe ko amatora azarangira ku wa 20 Werurwe 2021 umunsi uzanatorerwaho Nyampinga w’u Rwanda w’uyu mwaka.
Kugeza ubu abakobwa bakomeje guhatana mu majwi, uburyo bwo gutora bwo nta cyahindutse, abifashisha ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525. Gutora binyuze kuri internet bikorerwa kuri IGIHE.com.
Amafoto: Miss Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!