Babigaragaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga igikorwa cyiswe “Twige, tumenye umuco wacu” bamazemo iminsi 10 bigishwa kandi batorezwa mu Ngoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye.
Icyo gikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda hagamijwe gufasha abana bari mu birukuko kubona ibyo bahugiramo byiza ndetse no kubarinda gutwarwa n’imico mvamahanga.
Abo bana bagaragarije ababyeyi n’abayobozi ibyo bahamenyeye birimo kuboha ibyibo n’ibiseke, gusya, kwenga, gutaka, gufuma, kubumba, imbyino gakondo, kuvuza ingoma n’imikino njyarugamba.
Kimenyi w’imyaka 15 y’amavuko ati “Njye nahisemo kwiga gucuranga inanga kandi narabimenye. Numva bizamfasha nindangiza kwiga kuko nzashaka uko najya mbibyazamo amafaranga.”
Uwase Descenda w’imyaka 14 avuga ko yamenye gucunda amata no kubyina kandi yumva azakomeza kubyitoza buri gihe mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze ko bishimiye uko abo bana bitwaye n’ibyo bamenye ahamya ko bahavuye buzuye.
Ati “Ibyo bagaragaje bamenye byatweretse ko umwana uvuye hano wanyuze muri izi gahunda aba atandukanye cyane n’abandi bana batashoboye kuza hano kuko buriya dufite ikibazo cy’abana ureba inyuma ukabona ari abanyarwanda ariko imbere barafashe ibindi bitirano biturutse hirya no hino.”
Amb. Masozera yakomeje avuga ko igikorwa bateguye kigamije kurinda abana kugwingira mu bijyanye n’umuco.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda gifasha ababyeyi kurera neza kandi bacyitezeho umusaruro mwiza.
Ati “Usibye gutozwa umuco bahabwa n’izindi nyigisho zirimo kwirinda ingeso mbi n’ibiyobyabwenge; tubyitezeho umusaruro mwiza kuko turi gutegura abanyarwanda b’ejo hazaza beza.”
Ababyeyi bari bitabiriye icyo gikorwa bifuje ko iminsi 10 kimara yazongerwa, nabo biyemeza kuzajya bagura bimwe mu bikoresho bikorwa n’abana mu rwego rwo kubashyigikira.
Abana batojwe bagaragaje n’umwihariko wo gutaramira ababyeyi n’abayobozi mu mbyino, indirimbo, umurishyo w’ingoma, imikino yo gusimbuka urukiramende no gucyirana.
























TANGA IGITEKEREZO