00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwaje ku isonga mu kugira umuco wo gusoma

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 23 December 2025 saa 05:17
Yasuwe :

Ubushakashatsi bw’Inteko y’Umuco bwagarutse ku Isuzumabipimo ku Murage Ndangagaciro w’u Rwanda, byumwihariko ku muco wo gusoma mu 2024/25, bwagaragaje ko urubyiruko ruza ku isonga mu kugira umuco wo gusoma ku kigero cya 77%.

Byatangajwe ku wa Mbere, tariki 22 Ukuboza 2025, mu imurikabikorwa rya Serivisi y’Inkoranyabitabo y’Igihugu (National Library).

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda 68,2% bafite umuco wo gusoma, muri abo abenshi ni urubyiruko kuko bari ku kigereranyo cya 77%.

Abari hagati y’imyaka 15-25 basoma ku kigero cya 77,2%, abafite imyaka 26-35 ni 69,2%, abafite imyaka 36-50 ni 64% mu gihe 57,6% ari abari hejuru y’imyaka 50.

Ubusesenguzi bw’amakuru y’abasoma ibitabo hashingiwe ku Ntara n’Umujyi wa Kigali, bugaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yaje ku isonga mu kugira abantu bafite umuco wo gusoma ku ijanisha rya 79,7%, Intara y’Amajyaruguru igakurikiraho 76,7%, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa gatatu na 68,2%; Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa kane na 66,5%, naho Intara y’Iburengerazuba yo iza ku mwanya wa gatanu n’ijanisha rya 56,6%.

Ku bijyanye n’ibice abantu batuyemo, ibipimo biragaragaza ko abatuye mu gice cy’umujyi bari kuri 68,3% naho abatuye mu gice cy’icyaro bari kuri 67,6%.

Ibijyanye n’ubwoko bw’ibitabo abantu bakunda gusoma, ubushakashatsi bugaragaza ko ibitabo by’ubumenyi birimo ibyanditse ku bukungu, siyansi, imiyoborere, iterambere n’ubuzima ari byo bisomwa cyane ku kigero cya 32%, ibi bigahuzwa n’uko ari byo byigishwa mu mashuri.

Bikurikirwa n’ibitabo by’iyobokamana kuko bisomwa ku kigero cya 24%, ibitabo by’amateka bisomwa ku kigero cya 22%, iby’ubuvanganzo kuri 16% naho ibinyamakuru bigasomwa ku 6% gusa.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yagarutse ku mibare y’Abanyarwanda bafite umuco wo gusoma, agaragaza ko udashimishije ugereranyije n’uw’abazi gusoma no kwandika.

Ati “Abanyarwanda bafite umuco wo gusoma ni 68,2% ni ikigero tutishimiye cyane, kuko ugereranyije imibare y’abazi gusoma no kwandika mu gihugu ni benshi ari na yo mpamvu dushaka ko iyo mibare izamuka. Nubwo hari abafite uwo muco wo gusoma usanga na bo ari abasoma bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, ntabwo hakiri akamenyero ka kera aho usanga abantu bajya mu masomero. Ni yo mpamvu dusaba abantu gushishikarira umuco wo gusoma.”

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda 31,8% badasoma ibitabo, bitandukanye n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022 ryagaragaje ko 79% by’Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika, ibigaragaza icyuho cya 10,8% kiri hagati yo kumenya gusoma no kugira umuco wo gusoma ibitabo.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku Banyarwanda badasoma ibitabo, 45,6% bagaragaje ko gusoma ibitabo batabiha agaciro, 35,4% bavuze ko uburyo bwo kubibona bugoye, 9,8% bavuze ko amasomero ari make, 7,2% bavuze ko byanditse mu ndimi batumva mu gihe 2,1% bavuze ko bihenze.

Inteko y’Umuco ivuga ko imiryango ifite uruhare mu gutoza abana umuco wo gusoma kugira ngo urusheho gutera imbere. Ni mu gihe mu babajijwe, abagera kuri 69,6% bagaragaje ko batoza abana gusoma, naho 30,4% bo bavuze ko batabikora.

Abanyarwanda bafite umuco wo gusoma bangana na 68,2%, muri abo abenshi ni urubyiruko
Abanyarwanda 31,8% ntibagira umuco wo gusoma ibitabo
Igikorwa cy'imurikabikorwa rya Serivisi y'Inkoranyabitabo y'Igihugu cyitabiriwe n'abahagarariye amasomero atandukanye hirya no hino mu gihugu
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko umubare y'Abanyarwanda bafite umuco wo gusoma ukiri hasi ugereranyije n'abazi gusoma no kwandika muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages