Uru rurimi rurubashywe cyane kandi rutunze benshi ku mugabane kuko rwarenze urwifashishwa mu itumanaho risanzwe, ruhinduka urwa dipolomasi, urw’ubucuruzi, uburezi, umuco ndetse n’ubufatanye bw’amahanga.
Amateka agaragaza ko Igiswahili cyabaye ururimi ruhuza abo muri Afurika y’amajyepfo mu bihe by’impinduramatwara yo kwigaranzura ubukoloni, kandi na nyuma y’ubwigenge, rwakomeje kuba ikiraro gihuza abo muri Afurika muri rusange, cyane cyane igice cy’uburasirazuba n’amajyepfo.
Mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’uru rurimi, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, umuco na siyansi (UNESCO) ryanzuye ko tariki ya 7 Nyakanga ruzajya rwizihizwa buri mwaka ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo iyi ntambwe ishimishije, ibihugu bya Afurika, cyane cyane muri Tanzania, bisaba ko rwagirwa rumwe mu zikoreshwa mu nama z’Umuryango w’Abibumbye, ibyo bikaba byaha agaciro uruhare rugira mu guharanira amahoro, umutekano n’ubwumvikane.
Kuri uyu wa 7 Nyakanga, Ambasade ya Tanzania muri Loni yagize iti "Turanasaba ko hatekerezwa ku buryo Igiswahili cyaba mu ndimi zikoreshwa n’Umuryango w’Abibumbye, bityo rukaba ururimi rwa mbere rwo muri Afurika rugize iyi sitati muri uyu muryango."
Uko Igiswahili gikoreshwa mu Rwanda
Muri Mata 2017, Inteko Ishinga Amategeko yinjije Igiswahili ndimi z’ubutegetsi zikoreshwa mu Rwanda, cyiyongera ku Kinyarwanda nk’ururimi kavukire, Icyongereza n’Igifaransa. Mu mashuri y’indimi, cyigishwa nk’isomo rikuru rikorwa mu bizamini bya Leta.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye no muri Kaminuza y’u Rwanda, Igiswahili cyigishwa nk’isomo rito. Ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bw’ibanze bakwifashisha mu itumanaho, bituma akarere kagera ku ntego ko yo kwishyira hamwe.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2022, igaragaza ko kugeza icyo gihe abantu 4,1% bafite imyaka 15 kuzamura ari bo bakoreshaga Igiswahili mu Rwanda.
Iri barura ryagaragaje ko Igiswahili gikoreshwa cyane mu mijyi, ku 10,2%, cyane cyane muri Kigali hihariye 10,6%, no mu bindi bice bikorerwamo ubucuruzi byegereye imipaka mu Ntara y’Iburengerazuba n’Iburasirazuba. Mu cyaro ho cyakoreshwaga kuri 1,5%.
Ni yo mpamvu usanga mu bice by’ubucuruzi nka Biryogo cyangwa Nyamirambo muri rusange ndetse no mu Mujyi wa Rubavu cyangwa Rusizi kuko hegereye umupaka, uru rurimi rukoreshwa cyane.
Mu 2022, abagabo ni bo bakoreshaga Igiswahili cyane kuko bari 5,4% mu gihe abagore barukoreshaga bo bari 2,9% muri rusange. Iyo bigeze mu mijyi, abagabo bakoreshaga uru rurimi ni 12,3% mu gihe abagore barukoreshaga bari 8,2%.
Impuguke mu rurimi rw’Igiswahili, Prof. Malonga Pacifique, yatangarije IGIHE ko Igiswahili ari igikoresho cy’ingenzi cyafasha umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) kwihuza mu rwego rwa politiki n’urw’ubukungu.
Prof. Malonga yagize ati “Abanyarwanda ntabwo basigara inyuma. Niba Umunyarwanda avuga ati ndajya kwivuza Nairobi, ndajya gucuruza i Mwanza, ndajya gucuruza i Bukavu muri Congo, i Goma n’ahandi, ururimi rworoshye washyira imbere ni Igiswahili kuko ni rwo rurimi rw’Abanyafurika.”
Uyu mushakashatsi wamaze imyaka myinshi yigisha Igiswahili, yavuze ko Abanyarwanda badakoresha Igiswahili bahomba cyane kubera ko gusaba serivisi mu bihugu by’akarere byabagora cyane, keretse igihe bari kumwe n’abasemuzi.
Ati “Mu rwego rw’ubutegetsi bw’igihugu nta kibazo kirimo kubera ko ibi bihugu bindi usanga bakeneye ururimi rubahuza. Icyo rero ni ikintu u Rwanda batagiramo ikibazo. Ariko mu rwego rw’akarere ntabwo wajyana Ikinyarwanda ngo ujye kugihahisha cyangwa ujye kwivuza.”
Prof. Malonga yasobanuye ko afite amakuru y’abacuruzi bajya kurangura i Dar es Salaam muri Tanzania, bakibwa kubera ko batazi Igiswahili bakwifashisha mu kuvugana n’ababaranguza.
Ati “Noneho aba bacuruzi iyo bagiye i Dar es Salaam, barabiba nuko batabikubwira. Bajya i Dar es Salaam, bakabahanika ibiciro. Barahendwa cyane, ibintu byinshi birabahenda cyane kubera ko baba badashobora kwivugira.”
Nubwo ibarura ryagaragaje ko abakoresha Igiswahili ari bake mu Rwanda, Prof. Malonga yagaragaje ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu guteza imbere uru rurimi, haba mu kurwigisha mu mashuri no kurugira rumwe mu z’ubutegetsi.
Prof. Malonga yagaragaje ko mu mbogamizi ziri mu myigishirize y’Igiswahili harimo ibitabo bidahagije mu mashuri ndetse n’abarimu bake. Abona ko uru rurimi rwakabaye rwigishwa no mu mashuri abanza mu gihe izo mbogamizi zakemuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!