Indangagaciro ni ikintu umuntu abona ko gikwiye gushimwa kandi giha ubuzima bwe umurongo uboneye. Ni igitekerezo kiba nk’itegeko mu mibanire y’abantu , kigaha imyitwarire yabo amategeko ngenderwaho mu muryango.
Iki gisobanuro gitangwa ku rwego rw’Isi, na ho mu Rwanda nk’uko byagaragajwe n’ Inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco, indangagaciro ni ibimenyetso ngiro, imyifatire myiza igaragaza cyangwa se iranga abantu batuye igihugu iki n’iki. Zifatwa kandi nk’ibikorwa ndangamuco abanyagihugu bemera, bogeza kandi bifuza ko byahora bibaranga, bikanabitirirwa uko ibihe biba ibindi. Zifatwa kandi nk’amahame y’uburere atozwa abana b’umuryango runaka.
Mu rwego rwo guharanira kugira sosiyete nziza, buri mwenegihugu aranzwe n’izi ndangagaciro zikurikira wasanga hagati y’abantu nta kibazo gikomeye cyavutsemo, n’icyavuka kikaba cyaganirwaho haherewe kuri zo. Zimwe mu ndangagaciro abanyarwanda basabwa kubahiriza zifatwa nka remezo zifite izindi zizishamikiyeho.
1. Kubaha Imana
Iyi ndangagaciro ishamikiyeho amahoro, umugisha, ihirwe n’ubumuntu.
2. Gukunda igihugu
Hashamikiyeho kwihesha agaciro, kugira ubwitange, ishyaka n’ubutwari. Hari kandi kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu, kwirinda amacakubiri n’ivangura, gucunga neza ibya rubanda no kubungabunga umutekano.
3. Kubaha umuryango
Ishamikiyeho kugira ubumwe, ubufatanye, ubusabane, kwizerana, kujya inama, kubahana, kugira ubwuzu n’urugwiro.
4. Kubaha ubuzima
kubaha uburenganzira bwa muntu, kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kwiyitaho.
5. Kugira umutima
Hashamikiyeho kugira ubumanzi, ubucuti, ubwuzu no kugira ubuntu.
6. Kugira ubupfura
Iyi ndangagaciro ishamikiyeho kwiyoroshya, kujya inama, kuzuza amasezerano, kubaha ijambo, indahiro, igihango, kugira ijambo ryiza, kwihangana, kudahemuka, gushima, gushimira, gushishoza no kwanga umugayo.
7. Kunga ubumwe
Harimo gutabarana, gufashanya no kuganura.
8. Gukunda umurimo
Iyi ndangagaciro inagaragara mu kirangantego cy’igihugu ishamikiweho n’izindi zo gushishikarira umurimo, gukora umurimo unoze kandi ufite ireme, gukorera hamwe, gukorera ku gihe, guhanga imirimo mishya no kuvugurura imikorere, gusoza ibyo watangiye, gucunga neza umutungo, guteganya, kwigira no kugira umuco wo guhiganwa no kuba indashyikirwa.
9. Indangagaciro nshya mu muco w’u Rwanda
Kwagura amarembo ni indangagaciro nshya, igizwe n’imico itandukanye irimo imyemerere ishingiye ku madini, amatwara ya demokarasi, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubumenyi bushya, ikoranabuhanga, indimi z’amahanga, gukoresha ifaranga no kwita ku bidukikije.
Uwakurikije izi ndangagaciro yitwa Imfura bikunzwe kuvugwa ko mugendana ntigusige, mwaganira ntikuvemo, mwasangira ntigucure, waterwa ikagutabara, wapfa ikakurerera. Iyi mfura kandi irangwa n’urugwiro, ikakira neza abayigana, ntiyandavura, ntiyica umugambi, yubahiriza igihe, ntivunda ikanaranwa n’ukuri.
Nyamara n’ubwo hari indangagaciro zo kubahiriza zinajyana na kirazira. Kirazira ni imico cyangwa se imyitwarire mibi umunyarwanda wese agomba kwirinda akanabirinda abandi.
Ikizira umuntu agendera kure kugira ngo akomeze kuba umuntu mu bandi, ibyo bigatuma agira ubumuntu agakunda icyiza kandi akanga ikibi.



















TANGA IGITEKEREZO