00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yagiye kwiga muri Kaminuza Vermont

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 1 May 2012 saa 08:13
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku itariki 29 Mata 2012, Umukinnyi w’amafilimi n’amakinamico uzwi nka Bamporiki Eduard yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwiga ibyerekeranye no gukemura amakimbirane muri Kaminuza ya Vermont.
Mbere y’uko atangira aya masomo agiye kubanza kumara ukwezi azenguruka mu mijyi 6 ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika irimo Boston, Chicago no mu gihugu cya Jamaica, yerekana filimi izwi nka Kinyarwanda yagizemo uruhare rukomeye.
Mu kiganiro na IGIHE, Eduard Bamporiki (…)

Mu kiganiro na IGIHE, Eduard Bamporiki yadutangarije ko nyuma y’uko kwezi azenguruka muri Amerika yerekana Kinyarwanda Film, azahita akomereza muri Kaminuza ya Vermont aho azigira ibijyanye no gukemura amakimbirane mu gihe cy’ukwezi (azahakura certificate).

N’ubwo agiye kwiga ibijyanye no gukiza amakimbirane, asanzwe azwiho gukora ibihangano yaba amafilimi, imivugo cyangwa ubutumwa atanga mu makinamico bikangurira abantu ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no kwimakaza umuco w’amahoro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages