Abanyarwanda bo ha mbere, bagiraga ibibaranga biboneka mu umuco wabahuzaga. Ariko hakabamo ibyarimo bibi, ku buryo bimwe gucitse, abanyarwanda bakabyishimira.
Mu muco habagamo byinshi, nk’imihango, imigenzo, imiziro n’imiziririzo bitandukanye, usanga bitakirangwa mu b’ubu, cyangwa se bitakiboneka henshi mu Rwanda.
Habagaho n’ibindi bitari rusange mu muco w’Abanyarwanda, ari byo kenshi byitwa “imico”, kuko ari imigenzo mibi iba yaradukanywe n’abantu runaka, itajyanye n’umuco rusange w’abenegihugu. Imwe muri iyo mico, harimo kubandwa, guterekera, kuraguza, gukazanura n’ibindi.
Muri iki gice tukaba tugiye kurebera hamwe, uko imico mibi yo gukazanura yagiye ikendera , kugeza ubwo isa n’iyacitse burundu.
Abakecuru babiri, Epifaniya na Dorosela bo mu Karere ka Gasabo, baganiriye na IGIHE, batangaza ko ubwabo imico yo gukazanura yari mibi, kandi yashoboraga kugira ingaruka ku buzima bw’abagize umuryango nyarwanda, kuko umusaza ntiyabaga yifuza ko umuhungu we amenya ko aahura n’umugore we.
N’iyo umuhungu yabimenyaga ngo yabigendagamo gahoro kugira ngo adacibwa mu muryango.
Dorosela yatangaje ko byasaga n’aho ari itegeko hamwe na hamwe, ko umukazana agomba kuryamana na sebukwe, kuko nk’iyo sebukwe yasabaga umukazana akabyanga, yahitaga amwanga urunuka, ndetse akamutongera imivumo kakahava.
Kandi hari ubwo uyu musaza yabyaranaga n’umukazana we, akaba yamuha inka bitaga “Igisasuro”. Ukazanura yasobanuraga impamvu y’iyo nka agira ati “uyu mwana w’umukobwa aranyubaha, aho mutumye hose aranyumvira…”
Nyamara kwabaga ari ukuyobya ibirari, amaherezo bigatinda bikamenyekana. Nuko rimwe na rimwe, abahungu bagakimbirana na ba Se kubera ko babatwaye abagore.
Epifaniya ahamya ko, gukazanura byari ibintu bigayitse, agakeka ko impamvu birimo kugenda bicika, ari ubukirisitu bugenda bufata indi ntera.
Ariko niba ari ubukirisitu koko wakwibaza aho abafata abana ku ngufu baturuka, cyangwa se abakora ibindi bikorwa by’isoni nke.
Yongeraho ko kuri ubu abantu benshi bamaze guhumuka,no gusobanukirwa imigenzo myiza ikwiye gushimangirwa mu mibereho y’Abanyarwanda no mu muco wabo.
Naho Dorosela we, atekereza ko impamvu gukazanura birimo kugenda bicika, biterwa ni uko mu gihe tugezemo, umuntu wese aba ahirimbanira gushakisha ifaranga n’imibereho muri rusange.
Ikindi kandi abanyarwanda b’iki gihe badafite ubutaka buhagije bwo kuraga abana babo.
Ni yo mpamvu usanga, abahungu benshi batagiturana n’ababyeyi babo. Usanga barabataye hirya no hino mu byaro bakigira mu mujyi. Bityo ngo yaba ari imwe mu mpamvu zituma gukazanura byaragiye bikendera.
Ndetse kuba abakazana benshi batagifite ba sebukwe kubera amateka ya Jenoside , ngo nayo yaba indi mpamvu yatumye gukazanura bicika.
Aba babyeyi bombi, bishimira ko kimwe n’indi mico mibi yaranze aba kera, gukazanura byacitse, dore ko iyo biba bigikorwa mu buryo buhanitse nk’ubwariho mbere , benshi bashira, bitewe n’ indwara zandurira mu mibonamo mpuzabitsina zamaze kwiyongera.
Mu gusoza iki kiganiro,twibajije niba koko iyo mico mibi yo gukazanura itakirangwa mu bana b’u Rwanda? Uwatubonera igisubizo twamuha rugari ku rubuga rwacu.



















TANGA IGITEKEREZO