00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agiye kumurika igitabo amaze imyaka icyenda yandika

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 February 2013 saa 01:22
Yasuwe :

Ku wa 24 Gashyantare, muri Serena Hotel, saa kumi z’umugoroba (4PM) umuvugabutumwa Jean Paul Ndatsikira azamurika ku mugaragaro igitabo yise “Hirya y’Imbibi z’Amaso”, cyibanda ku gusobanura ukwizera nyako.
Igitaramo cyo kumurika igitabo “Hirya y’Imbibi z’Amaso” kizaba kirimo abahanzi Simon Kabera na Alexis Dusabe.
Aganira na IGIHE, umwanditsi Ndatsikira yavuze ko iki gitabo cye yatangiye kucyandika akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2004. Yavuze ko kuva kera yakundaga kwandika, (…)

Ku wa 24 Gashyantare, muri Serena Hotel, saa kumi z’umugoroba (4PM) umuvugabutumwa Jean Paul Ndatsikira azamurika ku mugaragaro igitabo yise “Hirya y’Imbibi z’Amaso”, cyibanda ku gusobanura ukwizera nyako.

Igitaramo cyo kumurika igitabo “Hirya y’Imbibi z’Amaso” kizaba kirimo abahanzi Simon Kabera na Alexis Dusabe.

Aganira na IGIHE, umwanditsi Ndatsikira yavuze ko iki gitabo cye yatangiye kucyandika akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2004. Yavuze ko kuva kera yakundaga kwandika, bityo akaba ageze ku ntego ye.

Yagize ati “Nabayeho mfite umutwaro wo kwandika ibitabo kandi nkiyumvamwo ko ari impano indimo, ariko kuko kwandika bigoye cyane, by’umwihariko hano mu Rwanda kuko bitari mu muco wacu, byagiye bimbera ingorabahizi kugera kuri izo nzozi zanjye.”

Jean Paul Ndatsikira asanzwe ari umukristo mu itorero rya Zion Temple. Ni n’umuvugabutumwa mu muryango Shron.

Umwanditsi Jean Paul Ndatsikira
Ngiki igitabo "Hirya y'Imbibi z'Amaso"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages