Ibi birori byaranzwe n’ibikorwa birimo gukoresha amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo mu Mashuri Abanza, Ayisumbuye na Kaminuza.
Ni umunsi witabiriwe n’abantu barenga 200 harimo abanditsi, abasobora ibitabo ndetse n’abanyeshuri; ibiganiro byibanze ku kamaro k’igitabo mu Iterambere ry’Igihugu.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abasohora ibitabo "Rwanda Publishers Association(RWAPA), Mutesi Gasana, yasobanuye ko igitabo kidashobora gutera imbere no kugira akamaro mu gihe nta politiki y’igitabo ihari.
Yasabye abanditsi kwitinyuka bakandika ibitabo byubaka u Rwanda ndetse n’Afurika, anashimangira ko igitabo kibika amateka n’indangagaciro byo musingi w’iterambere rirambye.
Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yahaye Urubuga ntagereranywa abanditsi b’u Rwanda abasaba ko ayo mahirwe bayabyaza umusaruro.
Yakomeje avuga ko umunsi mukuru nk’uyu ufasha abanditsi mu gusubira ku isoko bagatekereza uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda ndetse no kwihuta mu iterambere binyuze mu bitabo.
Hategekimana yasabye Abanyarwanda bose gukunda gusoma ibitabo n’abanditsi bagashyira imbaraga n’umwete mu kwandika ibitabo nibura buri mwaka buri wese akandika kimwe cyangwa ibirenzeho.
Yijeje abanditsi ko politiki y’igitabo itazatinda kuko impamvu yayo yumvikana kandi ababishinzwe bakaba babifite muri gahunda.
Kuri uyu munsi hanatangijwe ku mugaragaro gahunda yiswe"Ubudasa Book Award" aho abanditsi ndetse n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo bashimiwe.
Visi Perezida w’Umuryango Panafrican Movement Ishami ry’u Rwanda Dr.Twagirimana Epimaque, yashimiye Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda uruhare bagira mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.
Uyu munsi mukuru waranzwe no kumurika ibitabo by’abanditsi ndetse no gusura imurika ry’ibikorwa by’Abanditsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!