Umunyamakuru w’Umufaransakazi, Laure De Vulpian, yasohoye igitabo biturutse ku gahinda yatewe n’imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi yakurikiranye zibera mu bihugu by’u Burayi guhera mu mwaka wa 2001, bimuviramo gukora n’ubushakashatsi bwimbitse ku mahitamo mabi y’igihugu cye, anasobanukirwa n’uruhare cyagize muri Jenoside.
Nk’uko tubikesha urubuga larep.fr, ku wa Gatandatu 30 Ugushyingo 2013 ahitwa Châlette, Laure De Vulpian yashyize hanze iki gitabo yise «Silence turquoise », kikaba gikubiyemo ibiganiro mpaka byagiye bibera mu nkiko zitandukanye zo mu bihugu bimwe na bimwe byo mu ku mugabane w’u Burayi.
Dore ikiganiro yagiranye na larep.fr
larep.fr : Ni gute winjiye mu bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda?
L. De Vulpian : Nk’umunyamakuru wa Radio France Culture mu Bufaransa, nakurikiranye urubanza rwa mbere rw’Abanyarwanda bane bakurikiranwagaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwabereye i Bruxelles mu Bubiligi mu mwaka wa 2001. Nararize ubwo numvaga ubuhamya bw’abarokotse Jenoside. Hanyuma umwe mu babiligi yampaye igitekerezo cyo gufata amajwi n’amashusho ku biganiro-mpaka byari aho mu rukiko.
Nakuyemo ibiganiro 25 bikurikiranye natangaje kuri radio mu mwaka wa 2003, ndetse mbona ko ari na ko kazi keza nari nkoze mu buzima nk’umunyamakuru.
larep.fr : Ni ukuvuga ko wakoze n’ubushakashatsi bwatumye ugera mu Rwanda kenshi?
L. De Vulpian: Yego nakoze ingendo mu Rwanda incuro 11, aho inshuro ya mbere yambihiye cyane mu mwaka wa 2001. Mu cyumweru cya mbere ngera muri Kigali, sinigeze mpura n’umuzungu n’umwe. Abarokotse Jenoside na bo ntibashakaga kuvuga ku buryo nahise mfata umwanzuro wo kutazasubirayo.
larep.fr: None igitabo, “Silence turquoise” cyashotse gite?
L.De Vulpian: Mu mwaka wa 2004, France Culture yasohoye ikiganiro cya mbere cyakunzwe mu biganiro nari nakoze mbere igihe mu Rwanda hibukwaga ku nshuro ya 10 abazize Jenoside. Nuko mu 2005 ni bwo abagore b’Abanyarwandakazi batandatu baje kwamagana ingabo z’Abafaransa ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nari nzi ibyabereye muri Bisesero (ku Kibuye), aho Abanyarwanda barokotse batanze ubuhamya bw’uko ingabo z’Abafaransa zabaretse bonyine mu maboko y’abicanyi b’Abahutu mu minsi itatu.
Nahise mbona ko Abafaransa bahisemo nabi icyo gihe, kuko bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwahabereye. Muri Werurwe 2005, nasomye muri Le point.fr inyandiko y’umwanditsi ukomeye mu Bufaransa, Thierry Prugnault, igira iti « [Abafaransa] Bagaburiye abicanyi ». Ku ikubitiro, naboye umusirikare wagabye igitero cyo kubohora igihugu ndamuzana mukoresha ikiganiro kuri radio, maze umwanditsi Thierry yifuza ko twasubirana mu Rwanda. Ubwo igitekerezo cyo kwandika kiba kivuye aho, kuko ni we twagifatanyije (co-auteur).
larep.fr : U Bufaransa se bwaba bugikomeye ku mahitamo mabi bwagize icyo gihe?
L. De Vulpian: Ubu ibintu biragenda neza. Muri Gashyantare mu mwaka utaha, u Bufaransa buzatangira kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranweho icyaha cya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO