Tariki ya 29 Kamena uyu mwaka kuri Solace Ministries Kacyiru, umuvugabutumwa (Pastor) John Gatera wo mu itorero Carmel Pentecostal Church, azamurika igitabo yise “Can Marriage Be successful?” kivuga ku buryo wakemura amakimbirane hagati y’abashakanye.
Iki gitabo cy’amapaji 83, yacyanditse afatanyije n’umugore we Jeannette Gatera basanzwe bakorana umurimo wo gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo z’abakristo z’aho basengera muri Carmel Pentecostal Church.
Asobanura impamvu nyamukuru yatumye yandika iki gitabo, Pastor Gatera, w’imyaka 53, yagize ati “Maze imyaka 30 nkorera Imana, mfite n’ubuhamya bw’imyaka 25 maze mbana n’umugore wanjye, nkagira n’igihe cyo kuganira n’abashakanye. Ibyo byose byatumye ntekereza hamwe n’umugore wanjye nti ‘ese ntibyaba byiza natwe tugize uruhare mu kubaka umuryango dushingiye kuri ibyo twabayemo?’”
Pastor Gatera avuga ko abantu muri iyi minsi bari kugira ibibazo kubera ko batatiye igihango bagiranye n’Imana. Ati “Muri iki gitabo twibanda cyane ku cyo Imana ivuga ku muryango n’abashakanye. Twerekana ko buri wese yagombye kubahiriza inshingano z’abashakanye kuko nta n’ibibazo byabaho”
Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza ariko mu minsi ya vuba kizahita gishyirwa mu Kinyarwanda. Pastor Gatera avuga ko kizahita kinashyirwa ku isoko ku buryo abantu bazabasha kukibona aho basanzwe bagurishiriza ibitabo.



















TANGA IGITEKEREZO