Ayo mabanga kenshi na kenshi ntiyabaga azwi n’ibihugu byari bisangiye ubu butaka n’u Rwanda kandi rwagombaga kwigarurira byanze bikunze.
Umushinga wo kubaka u Rwanda watangiye gusenyuka aho Abanyarwanda batangiye kumena ayo mabanga no kutayaha agaciro.
Nk’uko tubikesha igitabo ‘’ INTWARI Z’IMBANZA, Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ cyanditswe n’Umunyamateka akaba n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, ayo mabanga ngenderwaho mu mushinga wo kubaka u Rwanda ni aya akurikira:
– Ibanga ry’Imana y’i Rwanda yo iruhora hafi, ikaruha imbaraga n’igitekerezo bizima, ikaruha ubuhangange, igacisha bugufi amahanga arufitiye ishyari. Kuva mu Ntango y’u Rwanda, Abanyarwanda bamye bemera Imana kandi bakayubaha nk’ishobora byose. Kubera kuyizera no kuyikunda by’ihabya, na yo igakunda ikababa hafi ikabatsindira abanzi n’ibitero.
– Ibanga ryo gukunda igihugu nka gakondo Imana yahaye Abanyarwanda, bityo kikaba kigomba kubungabungwa, kikubakwa kigasa neza, kugira ngo Imana yagihaye Abanyarwanda itazakibambura ikakihera abandi nk’uko byagiye bigendekera amwe mu mahanga azwi mu mateka y’Isi.
Abanyarwanda bahanze igihugu cy’u Rwanda bibagoye cyane, kuko cyari igisigara cy’ubutaka ibindi bihugu bisaga 29 byasigaje ubwo byahangwaga. Nuko biha intego zo kugiha agaciro kigahamana ubusugire n’igitinyiro mu mahanga akizengurutse.
– Ibanga ry’Umutabazi nk’Intumwa y’Imana ku bantu bayo. Mu mateka y’u Rwanda, rwagize Abatabazi nk’Intumwa y’Imana mu gukemura ibibazo by’ingutu rwarimo mu bihe runaka. Amateka akaba agaragaza neza ko rwagize Abatabazi bagera kuri bane mu gihe cy’imyaka isaga 926 rumaze ruriho rufite ubuzima. Abatabazi bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa byabaye urufatiro rwo kubaka ibikorwa bikomeye byatumye u Rwanda ruba igihugu kirambye imyaka myinshi.
– Ibanga ry’Umucengeri wamenaga amaraso ye kugira ngo u Rwanda rwigarurire amahanga. Ibanga ry’Umutabazi w’Umucengeri wamenaga amaraso ye kugira ngo u Rwanda rwigarurire amahanga ruzengurutse ryamaze imyaka igera kuri 583, ribamo Abacengeri bagera kuri 17.
– Ibanga ry’imitekerereze irasa intego, gukorera ku gihe, kwishyiramo ko nta kidashoboka, kwishakamo ibisubizo, gukora cyane no kurema icyizere.
– Ibanga ryo kutagamburuzwa n’amakuba no kudakangwa na byacitse
– Ibanga ryo kugabira Intwari, kuziha impeta z’ishimwe no guhwitura ibigwari. Iri banga ryashine imizi mu bami b’i Rwanda igihe kirekire. Aho bashyizeho ingororano z’intwari ku rugamba zahirimbaniye kututsinda. Ibyo bikaba byaratumye Abanyarwanda bagira ubushake bwo kwitabira kwinjira mu ngabo z’igihugu ku bwinshi, u Rwanda rugira abarurasanira.
– Ibanga ryo kugira ubuntu n’ukuboko kurekura kugatanga nk’isoko yo kwigarurira imitima ya benshi no kugabanya abanzi. Kuko burya iyo ugira ubuntu, ugatanga utitangiriye itama, ugira abanzi bake, wahura n’akaga abo wahaye bakagutabara, n’iyo batagutabara, ariko nta watinyuka gutera mu ry’abagome baguhagurukiye.
– Ibanga ryo guhana igihango nk’ubwiru bw’ikumiracyaha, bityo igihugu cy’u Rwanda kikagira abanyabyaha bake, umwami n’abandi bayobozi ntibahore mu icibwa ry’imanza no guhosha amakimbirane bagahugukira imirimo iteza igihugu imbere. Abaturage na bo bakabana nta rwikekwe bakunga ubumwe ari na ko bashyira umushinga wo kubaka u Rwanda mu bikorwa.
– Ibanga ry’igitambo cyatangwaga kugira ngo kibe ingurane yo gukura mu nzira inzitizi zose zabuza Umushinga gukataza ujya mbere. Abanyarwanda bagiraga ibitambo by’uburyo butandukanye, byababeraga ingurane y’icyabatambamira mu mushinga wo kubaka u Rwanda. Bakihatira gushaka aho icyo gitambo cyava, kugira ngo cyeyure izo nzitizi zatuma batajya mbere.
Ayo mabanga mwihariko w’u Rwanda mu kubaka igihugu, yagejeje u Rwanda ku bikorwa bihanitse cyane mu mushinga wo kurwubaka, kuko n’ubundi “ uhisha mu nda ntiyibwa n’imbwa’’. Iyo ugira ibanga ry’umwihariko mu mihigo wihaye, wanikira abatagira ingano.



















TANGA IGITEKEREZO