Kuba u Rwanda rwaroramye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko rukayigobotora, byatumye Nteziryayo Richard yiyemeza kwandika igitabo yise ”SHISHOZA” ngo afashe urubyiruko kubasha gusesengura ibyo babwiwe cyangwa babonye.
Igitekerezo cyo kwandika icyo gitabo, Nteziryayo yagikuye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, aho Abanyarwanda bayobejwe bakemera bakayoba, bakica urw’agashinyaguro abavandimwe ba bo.
Aganira na IGIHE, Nteziryayo yavuze ko yibandaga ku banyapolitiki bari bafite imyumvire itari myiza, bakayobya abaturage cyane cyane urubyiruko, ku nyungu za bo bwite.
Iki gitabo yise “SHISHOZA” kigamije kubaka ubumuntu bushingiye ku bumwe na Demokarasi, buri wese yibonamo.
Avuga ko kandi kigamije guhindura imitekerereze, ku buryo nyuma yo kugisoma, buri wese azaba afite ubushishozi mu byo akora, Abanyarwanda bakarushaho guharanira kubaho mu buzima buzira umuze, buzira ubujiji, bakungahaye kandi bafite umutekano.
Ati: “Iki gitabo kizafasha abantu kujya basesengura, bagashungura mu byo bumva, basoma cyangwa babona, kugirango bazarusheho kugira imibereho ibereye buri wese, ntawe ubangamiye undi. Kizabafasha knadi kutajya banyurwa manuma, bityo iteka barusheho guharanira icyateza imbere buri muturarwanda wese.”
Muri iki gitabo harimo umuntu nyakuri uwo ari we, aho agaragaza ko ari ufite ubushobozi bwo gushishoza no gushungura incenga zikava mu mitekerereze ye, bityo akabasha kubaho neza nta kwicuza, nta ngaruka z’ibyo yirengagije, yibeshyeho cyangwa yakoze nkana ngo ahemuke.
Nteziryayo Richard yatangiye kwandika iki gitabo akiri umunyeshuri mu ishami ry’ibarurishamibare ryimbitse mu bukungu, mu ishuri rikuru ry’uburezi bwisumbuye (INES-Ruhengeri), yifashishije n’amasomo ya Philosophy n’Amahame (Ethics) yayobowemo na Fr.Dr Fabien Hagenimana.



















TANGA IGITEKEREZO