Ni ubuzima bushaririye benshi bari baciyemo bwa mbere, aho no gusohoka ukagera ku irembo byafatwaga nk’ikizira, hirindwa ikwirakwira cya Covid-19 yabicaga bigacika hirya no hino ku Isi.
Barbara Umuhoza, ni umwe muri abo bashaririwe na ‘Guma mu Rugo’ dore ko ari ubwa mbere yari ibayeho mu Rwanda, bimuha umwanya uhagije wo kwitekerezaho ari na byo byaje kuvamo igitabo ‘Shaped’ azasohora muri uyu mwaka.
Umuhoza azwi cyane mu busemuzi, itangazamakuru n’ibindi bitandukanye. Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko kwandika ibitabo bitahoze mu nzozi ze, byaje ubwo yisangaga muri Guma mu Rugo.
Ati “Nyuma y’iminsi ibiri, itatu numvise ngiye nko gusara. Nibuka ko umujyanama wanjye (Counselor) ubwo twaganiraga muri icyo gihe, yari yarambwiye ati ‘kimwe mu bintu bifasha kuruhuka mu mutwe no mu mutima, ni uko ushobora kwandika ibintu ufite, ukagerageza kwandika amarangamutima yawe ukayashyira ku rupapuro.”
Inama yaje kuzubahiriza, atangira kwandika ubuzima bwose yanyuzemo. Ati “Mbyandika nshaka ikintu kinduhura mu mutwe kugira ngo ndeke kwitekerezaho cyane.”
Guma mu Rugo yarangiye Barbara Umuhoza amaze kwandika paji zisaga 90, akomeza kuzinoza abifashijwemo n’inshuti, kugeza ubwo zavagamo igitabo ‘Shaped’, kizamurikwa.
Ni igitabo gikubiyemo ubuhamya butandukanye nk’uburyo umukobwa cyangwa umugore yakwitwara aramutse yisanze ari ‘umubyeyi’, uko watoza abana gukunda igihugu, kurera ingimbi n’abangavu, inama ku babyeyi bohereza abana kwiga hanze, ubushabitsi n’ibindi.
Barbara Umuhoza yavuze ko ubwo yandikaga icyo gitabo, yasanze uwo uri we biva ku buzima wanyuzemo.
Ati “Naje gusanga ndi umusaruro w’ibyo nanyuzemo. Ndi uwo ndiwe kubera ibyambayeho.Twese mu buzima turi umusaruro w’ibyatubayeho, gusa akenshi hari ubwo tutabitekerezaho ngo tubyigireho. Hari nubwo ibyatubayeho bidukomeretsa cyane ukanga ko umutima wawe wakongera kubitekereza kandi nyamara ubitekerejeho, hari icyo byagufasha guhindura cyangwa se ugakira mu mutima.”
Umuhoza yavuze ko gutekereza neza ku buzima wanyuzemo bituma umuntu abohoka, akaba yagira ishusho nshya itandukanye n’uko yari ameze.
Ati “'Shaped' ni uguhabwa indi shusho. Usanga ubuzima bwacu buduha ishusho runaka bukatubumba mu buryo runaka. Nifuza ko uwazagisoma azatekereza uburyo ubuzima bwe bwamubumbye cyangwa buri kumubumba n’uyu munsi. Nshaka ko ibyo nanyuzemo bizagira abo bifasha kubumba mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Igitabo ‘Shaped’ kizasohokera mu nzu y’ibitabo Imagine We, isanzwe ifasha abanditsi kwandika no gushyira hanze ibitabo byabo.



Ibitekerezo 0