Björn Sundeby yagize uruhare mu kwandika igitabo “Rwanda -The Country that was reborn”, yafatanyije na Josée Butera na Lysée Mutoni na Mukeshimana Devothe, Abanyarwandakazi baba muri Suède bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko yanyuzwe no gutekerezwaho ndetse agahabwa ishimwe. Ati “Nishimiye kwakira iki gihembo ndetse kwandika igitabo byari ingenzi nyuma y’uruzinduko rwanjye rwa mbere mu Rwanda rwansigiye imbamutima zitoroshye.’’
Björn Sundeby ni rwiyemezamirimo ndetse yashinze Ikigo gitanga serivisi z’Ikoranabuhanga kizwi nka IST, aho amaze imyaka 40 akibereye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ndetse akaba na nyiracyo.
Uyu mugabo yagaragaje ko icyo yitaho cyane kuri ubu ari uko Isi yashyira imbaraga mu kwirinda kongera kugwa mu ikosa nk’iryo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga amahanga arebera.
Mu gitabo cye, “Rwanda - the country that is reborn”, Björn yerekana uko igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kwandika yifashishije ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bavuga uko urwango rwabibwe mu Banyarwanda kuva kera mbere y’uko umugambi wo kurimbura Abatutsi ushyirwa mu bikorwa.
Nubwo imyaka 29 ishize Jenoside ibaye, hari ahakigaragara ibimenyetso by’umwuka ututumbamo ibimenyetso biyiganishaho.
Björn yavuze ko ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, biteye inkeke ndetse bishobora kugeza Isi ku mahano nk’ayabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko ibyagejeje kuri Jenoside byatewe na politiki y’abakoloni yatumye amacakubiri yimakazwa ndetse amoko akoreshwa nabi kandi yari ibyiciro bisanzwe by’Abanyarwanda.
Ati “Ibi byatumye igice kimwe cy’abantu cyabwirwaga ko abandi ari ikibazo gikomeye kandi giteye inkeke gikwiye kurandurwa.’’
“Ibi byose byabaye mu gihe cya none, ndizera ko ikosa ryabaye mu myaka 100 ishize ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ryakorewe mu Nama ya Berlin mu 1885 ubwo ibihugu byagabanyaga ibyo ku Mugabane wa Afurika.’’
Björn yavuze ko ibibera muri RDC bishingiye kuri Guverinoma iriho ifite ingengabitekerezo yimakaza urwango n’ivangura rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Ati "Aba baricwa bigizwemo uruhare n’inzego za Leta ndetse n’umuryango mpuzamahanga urebera."
Yagaragaje ko abarimo Dr Mukwege wahawe Igihembo cyitiriwe Amahoro cya Nobel mu 2018, ari umwe mu bavuga imbwirwaruhame zibiba urwango.
Björn yavuze ko Isi ikwiye guhaguruka igahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango zishobora gucamo abantu ibice kuko hatagize igikorwa hashobora kongera kubaho indi Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!