00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Editions Bakame yasohoye inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda n’icyongereza

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 12 March 2014 saa 08:20
Yasuwe :

Editons Bakame, isanzwe izwiho kwandika ibitabo byigisha bikanakundisha cyane cyane urubyiruko ururimi rw’Ikinyarwanda, ubu yashyize hanze inkoranyamagambo ebyiri, hamwe igitabo cy’ikibonezamvugo cy’Ikinyarwanda.
Editions Bakame imaze gushyira ahagaragara Inkoranyamagambo z’Ikinyarwanda gisobanura mu Cyongereza, ndetse n’icyongereza gisobanura mu Kinyarwanda, hamwe n’igitabo cy’ikibonezamvugo kizajya cyifashishwa n’urubyiruko mu kwiga Ikinyarwanda no kunonosora imikoreshereze yacyo, haba (…)

Editons Bakame, isanzwe izwiho kwandika ibitabo byigisha bikanakundisha cyane cyane urubyiruko ururimi rw’Ikinyarwanda, ubu yashyize hanze inkoranyamagambo ebyiri, hamwe igitabo cy’ikibonezamvugo cy’Ikinyarwanda.

Editions Bakame imaze gushyira ahagaragara Inkoranyamagambo z’Ikinyarwanda gisobanura mu Cyongereza, ndetse n’icyongereza gisobanura mu Kinyarwanda, hamwe n’igitabo cy’ikibonezamvugo kizajya cyifashishwa n’urubyiruko mu kwiga Ikinyarwanda no kunonosora imikoreshereze yacyo, haba mu myandikire ndetse no mu mivugire.

Mu kiganiro na IGIHE, Karangwa Speciose Umuyobozi wa Editions Bakame, yatangaje impamvu bahisemo gukora ibyo bitabo, ari ukugira ngo bafashe abana n’abandi kwiga neza icyongereza.

Karangwa agira ati “Twakoze izi nkoranyamagambo kugira ngo dufashe abana bigishwa mu cyongereza guhuza amagambo basanzwe bazi y’Ikinyarwanda n’ay’icyongereza. Ibi bitabo bizafasha abana ndetse n’abakuru kumenya neza, gukunda no gukoresha neza Ikinyarwanda, bikazabafasha kumenya neza amagambo ahagije y’icyongereza, bikanabafasha kandi kumenya aho ururimi rwabo rutandukanira n’izindi z’amahanga bigishwamo.”

Yanatangaje kandi ko, izi nkoranyamagambo ndetse n’igitabo cy’ikibonezamvugo byanditswe ku bufatanye n’impuguke mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’urw’Icyongereza, banafatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB: Rwanda Education Board).

Ababyeyi bakangurirwa kugurira ibi bitabo abana babo, kugira ngo babashe gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda bataretse icyongereza bakoresha mu masomo ya buri munsi. Inkoranyamagambo izagura amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000Rwf) kandi zizashyirwa mu masomero menshi yo mu turere dutandukanye kugira ngo zibashe kugera kuri benshi mu gihugu.

Karangwa Speciose Umuyobozi wa Editions Bakame

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages