00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi, indirimbo n’ibitabo by’umwaka kuri Barack Obama

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 December 2025 saa 04:59
Yasuwe :

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yashyize hanze urutonde rw’indirimbo, filimi n’ibitabo byamushimishije kurusha ibindi mu mwaka wa 2025, bikaba ari umuco amaze imyaka myinshi akora kuva akiri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 64 yabigaragaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram, aho yasangije abakunzi be n’abamukurikira ku Isi hose ibyo yishimiye mu rwego rw’imyidagaduro n’ubuvanganzo muri uyu mwaka ugeze ku musozo.

Mu butumwa yanyujije kuri uru rubuga nkoranyambaga, Barack Obama yavuze ko asanzwe agira uyu muco buri mwaka, aho asangiza n’abantu urutonde rw’ibintu byamusigaye ku mutima, haba mu muziki, filimi n’ibitabo, agaragaza ko bimwe muri byo byamuhaye umwanya wo gutekereza no kwidagadura.

Ku ruhande rw’umuziki, Obama yagaragaje indirimbo zitandukanye z’abahanzi bazwi ku rwego mpuzamahanga, zigaragaza uko akunda injyana zitandukanye zirimo Pop, Hip Hop, R&B, Afrobeats n’izindi.

Mu ndirimbo yavuze ko zamushimishije harimo nka “Luther” ya Kendrick Lamar na SZA yegukanye ibihembo bitandukanye, “Jump” ya BLACKPINK, “Sexo, Violencia y Llantas” ya Rosalía, “Metal” ya The Beths, “Abracadabra” ya Lady Gaga, “Just Say Dat” ya Gunna, “The Giver” ya Chappell Roan, "Ordinary" ya Alex Warren n’izindi.

Ni mu gihe mu z’abahanzi bo muri Afurika yavuze “Not In Surrender” ya Obongjayar wo muri Nigeria, “99” ya Olamidé ft. Daecolm, Seyi Vibez, Asake & Young John na Burna Boy ft. Travis Scott.

Muri filimiA Obama yavuze zimwe mu zakunzwe zirimo nka “Sinners” yabiciye irimo Michael B. Jordan, “One Battle After Another”, “It Was Just an Accident”, “No Other Choice” n’izindi zitandukanye.

Ku bijyanye n’ibitabo, Barack Obama yagaragaje ko ari umusomyi ukunda ibitabo byagutse ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, imibereho ya muntu, amateka n’inkuru mpimbano. Yavuze ko bimwe mu bitabo yasomye muri uyu mwaka byamufashije kongera gusobanukirwa Isi, ubuyobozi n’imibanire y’abantu.

Mu bitabo yavuze ko yasomye harimo icy’umugore we Michelle Obama yise “The Look”, icya Susan Choi yise “Flashlight”, icyo Beth Macy yise “Paper Girl” n’ibindi.

Uyu muco wa Barack Obama wo kugaragaza ibyo yakunze mu mwaka usanzwe wakirwa neza n’abantu benshi, mu gihe abandi bawufata nk’uburyo bwo kumenya uburyo abayobozi bakomeye batekereza n’ibibashimisha mu buzima busanzwe.

Indirimbo zashimishije Barack Obama mu 2025
Ibitabo byashimishije Obama mu 2025
Filimi Obama yishimiye mu mu 2025
Barack Obama yagaragaje indirimbo, filimi ndetse n’ibitabo by’umwaka kuri we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages