00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatanya n’amakimbirane mu bashakanye byateye Umuhuza kwandika igitabo cyibutsa abantu urukundo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 December 2021 saa 08:44
Yasuwe :

Umuhuza Claire wiga mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK, yamuritse igitabo gikubiyemo amagambo y’urukundo, yise ‘Real Love for Real People’ yitezeho ko kizahindura kikanafasha mu mibanire y’ababana n’abakundana.

Ni igitabo yamuritse mu ntangiriro z’icyumweru gishize, mu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, abacamanza, abanditsi b’ibitabo n’abandi.

Kiri mu Rurimi rw’Icyongereza kikaba gifite amapaji 55 ariko arateganya no kuzagishyira mu Kinyarwanda kugira ngo gisomwe na benshi.

Amurika icyo gitabo ku mugaragaro yeretse abitabiriye uwo muhango umusaruro acyitezeho mu mibanire myiza y’abakundana n’ababana.

Yagize ati “Iki gitabo kizafasha abashakanye n’abakundana bose, abakiri bato n’abakuze kongera umubano wabo, ubucuti n’ibyiyumviro hagati yabo. Kubera ko bigoye guhagarika umubano wabo cyangwa gutandukana n’umuntu uhora akubwira ko uri byose kuri we kandi ko yishimira kuba yaraguhisemo ngo mubane ubuzima bwe bwose.”

Umuhuza yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kucyandika cyaturutse ku bihe yari arimo by’urukundo ndetse no ku bantu batandukanye bubatse ingo yagiye aganira na bo.

Yabishingiye no ku makimbirane yabonye mu miryango igatuma ingo nyinshi zisenyuka, bamwe mu bashakanye bagatandukana.

Ati “Mu 2019 imiryango 8941 yahawe gatanya byemewe n’amategeko hano mu Rwanda, iyi mibare yarazamutse cyane ugereranyije n’indi myaka yabanje mu 2018 imiryango 1311 yahawe gatanya byemewe, bivuga ijana ku ijana ko mu 2019 gatanya ziyongereyeho 6.8% ugereranyije n’imibare yo mu 2018. Hatagize igikorwa iyi mibare yakwikuba inshuro nyinshi birenze uko tubitekereza.”

Iki gitabo cyibutsa ababana cyangwa abakundana ko amagambo meza y’urukundo batayavuga gusa mu gihe cyo guteretana ahubwo ko na nyuma yo kubana aba agomba gukomeza kuyabwirana kugeza ku gupfa nk’uko baba barabisezeranye.

Bamwe mu bitabiriyre imurikwa ryacyo bavuze ko abantu nibagisoma bazakuramo inyigisho nziza.

Mukanzigiye Marie Goretti ati “Nkurikije ibyo numvise abantu bahindura uko babanaga n’abandi bakabaho urukundo nyarwo, kandi ibyo byahindura ikintu kinini mu muryango Nyarwanda, ingo zikarushaho kubana neza n’ibibazo by’amakimbirane bikagabanuka.”

Umuhuza avuga ko ibibazo by’abakundana n’abashakanye byamweretse ko ijambo ari ikintu gikomeye mu mibanire y’abantu, we arifata nk’umusingi wo gukomera k’umubano wabo.

Kugeza ubu aracyaganira n’abagurisha ibitabo kugira ngo bamufashe kukigeza ku isoko.

Amurika icyo gitabo ku mugaragaro yeretse abitabiriye uwo muhango umusaruro acyitezeho mu mibanire y'abakundana
Abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cya Umuhuza Claire
Umuhuza Claire wiga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK, yamuritse igitabo gikubiyemo amagambo y'urukundo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages