00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gupfusha umugore na nyirabukwe mu mpanuka byatumye Amir Mbera yandika igitabo ku bihe bikomeye yanyuzemo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 December 2025 saa 07:11
Yasuwe :

Mbera Jean Claude Amir, umunyamideli akaba umukinnyi wa filime n’umwanditsi ufite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yasohoye igitabo yise “My Mother From the Stone Road” nk’igihamya cy’urugendo rurerure rwo gukira ibikomere, cyakomotse ku kababaro gakomeye yanyuzemo nyuma yo kubura umugore we na nyirabukwe mu mpanuka y’imodoka.

Amir Mbera yagize ibyago byo gupfusha umugore na nyirabukwe, bombi bazize impanuka yabereye ahitwa Ciriri muri Kivu y’Amajyepfo ku wa 11 Gashyantare 2024.

Ni impanuka yahitanye abantu bane bo mu muryango umwe bari batashye ubukwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabereye ahakunze kwitwa mu Bashinwa muri Ciriri, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu kiganiro na IGIHE, Mbera yavuze ko iki kigeragezo cyamubereye intandaro yo kwisuzuma byimbitse, kigahindura imyumvire ye ku buzima no ku mpamvu nyamukuru yatumye abaho.

Ati “Kubura umuryango wanjye byanteye kwibaza ibibazo ntari narigeze nibaza, by’umwihariko impamvu ndiho n’icyo ngomba gusiga ku Isi.”

Mbera avuga ko iki gitabo atacyanditse nk’uwandika inkuru isanzwe, ahubwo nk’umuntu uri mu rugendo rwo gukira, ushaka gusangiza abandi icyamufashije kongera kubona icyerekezo cy’ubuzima.

Igitabo “My Mother From the Stone Road” cyacapwe na Bat Foundation, kigabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi. Igice cya mbere kigaruka ku buzima bwo mu mutwe n’uruhare rukomeye ubuhanzi bushobora kubigiramo, cyane cyane ku bantu banyuze mu bihe bikomeye by’akababaro, ihungabana n’agahinda gakabije.

Mbera agaragaza ko ubuzima bwo mu mutwe ari inkingi ikomeye ikwiye kwitabwaho, kuko akenshi ihungabana rishobora guterwa n’ibintu bisa n’ibito, ariko bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.

Ati “Ubuzima bwo mu mutwe si ikintu cyoroshye nk’uko abantu benshi babitekereza, kandi ihungabana ntirisaba kuba wagize ibyago bikomeye gusa.”

Yakomeje avuga ko indwara zo mu mutwe atari umuvumo cyangwa intege nke, ahubwo ari indwara zisanzwe zivurwa zigakira, iyo umuntu abonye ubufasha bukwiye. Muri urwo rwego, agaragaza ko ubuhanzi bufite ubushobozi bukomeye bwo gufasha mu gukira no gukumira izo ndwara.

Mu gitabo cye, asobanura uburyo ubuhanzi bwamubereye ubuvuzi binyuze mu muziki, gushushanya, kumva no kuvuga inkuru ndetse no kwandika. Avuga ko we ubwe yafashijwe cyane n’umuziki wamwibutsaga ibihe byiza yagiranye n’umuryango we.

Ati “Hari indirimbo numvaga zigahita zinsubiza mu bihe nari kumwe n’umuryango wanjye, bigatuma numva ko nubwo batakiri hano, urukundo rwabo rukiriho.”

Yanavuze ko akunda kwitabira gahunda yitwa “Wirira” itegurwa na Women Foundation Ministries ya Apôtre Mignone, aho abantu batandukanye bahurira bagatanga ubuhamya, bagaterana imbaraga kandi bagasangira urugendo rwo gukira ibikomere by’ubuzima.

Mbera yashimangiye ko izi gahunda zamufashije kumva ko atari wenyine. Ati “Kumva ubuhamya bw’abandi byanyeretse ko akababaro kagira inzira yo kukavamo, iyo abantu bateranye bagashyigikirana.”

Mbera azwi mu bikorwa bitandukanye mu myidagaduro

Igice cya kabiri cy’igitabo cye yise “Umurongo Mushya w’Imyemerere”, kigaruka ku ruhare rw’amadini mu iterambere rya Afurika. Mbera ashimangira ko amadini n’amatorero akwiye guhindura imikorere, akava ku kwibanda gusa ku masengesho, akibanda no ku iterambere ry’umuryango nyarwanda n’uwa Afurika muri rusange.

Ibyo ngo bigomba kujyana no kwibanda ku kwigisha indangagaciro n’ubupfura, kurwanya ruswa n’akarengane, gufasha urubyiruko, kurwanya ibiyobyabwenge no kwita ku buzima bwo mu mutwe bumaze gufata indi ntera muri Afurika, ku buryo insengero ziba ku isonga mu guhangana n’ibibazo byugarije sosiyete.

Agaruka ku mateka y’u Rwanda, Mbera yibutsa ko nubwo Abanyarwanda bagiriye ibyago bikomeye mu nsengero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi bongeye gusubira mu madini, bigaragaza icyizere bakiyagirira.

Ati “Urusengero rushobora kongera kuba inzira yo kubaka Umunyarwanda n’Umunyafurika ufite indangagaciro nziza zituganisha ku iterambere.”

Hari igice cyiswe ‘Sacred Needs Healing’ muri iki gitabo, aho uyu mwanditsi agaragaza ko insengero zabereyemo ibibi zikwiye kwezwa kugira ngo zibashe kongera gukorerwamo ubutumwa bwiza, ashingiye no ku mategeko agenga imyemerere (Canon Law, igice cya 1211).

Ku bijyanye n’impaka zo gufunga insengero, yavuze ko kwiyongera kwazo akenshi guterwa n’inyota yo kwikubira inyungu.

Ati “Erega kwiyongera ahanini biterwa no kwikubira njye nita ubusambo, ndabisobanura; usanga abapasiteri benshi ba hano barahoze bakorana ariko kubera kubura ijambo ku byinjiye ugasanga undi ahise ashinga itorero rye na we ategeka ibyinjiye wenyine.”

Yakomeje agira ati “Ku ruhande rw’amasengesho nta gishya azana kuko indirimbo ni zimwe, igitabo ni kimwe, abayoboke ni bamwe, gahunda zo mu rusengero ni zimwe. Icyo yaburaga gusa ni ukugira ijambo ku maturo n’ibyacumi.”

Mbera Jean Claude Amir yibukije ko insengero zikwiye gufasha abantu mu buryo busanzwe, aho gufasha nk’igitangaza, cyane ko amafaranga aba atangwa n’abayoboke ubwabo.

Uyu mugabo usanzwe uzwi muri sinema n’ubuhanzi, aherutse gushyira hanze ikindi gitabo yafatanyije na Dr. Ephrem Ruzagura bise “Effect of Digital Creative Industry and Culture Production”, kigaruka ku ruhare rw’inganda zihanga n’ikoranabuhanga mu iterambere ry’umuco n’ubukungu.

Amir Mbera yasohoye igitabo gishingiye ku rugendo rw’akababaro n’ihumure yanyuzemo ubwo yabugariraga umugore na nyirabukwe mu mpanuka
Mbera yaherukaga gushyira hanze ikindi gitabo yafatanyije na Dr. Ephrem Ruzagura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages