Umuhango wo kumurika iki gitabo wabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Werurwe 2023, mu gihe habura iminsi mike ngo Abanyarwanda n’Isi muri rusange batangire ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Witabiriwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, abanditsi, urubyiruko ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.
Igitabo cye "Le Chagrin de ma Mère; Un trésor caché sous une montagne", bishatse kuvuga ‘Agahinda ka Mama, Ubutunzi buhishe munsi y’umusozi’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Hagenimana yasobanuye ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari uko yaje kumenya ko nyina yasambanyijwe n’abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi, bakamusigira ibikomere ku mubiri no ku mutima.
Ni ibikomere yamaranye igihe biza kugera ubwo yitaba Imana, ariko mbere yabanje kubihisha abo mu muryango we kugeza ubwo baje kubikeka, afata icyemezo cyo kubaha ubuhamya bw’ibyamubayeho.
Hagenimana yavukiye hafi yo kuri Paruwasi ya Nkanka, muri Komini Kamembe, Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 10, Papa we witwaga Ngarambe Theo yapfuye ubwo yari afite imyaka ine.
Mu gitabo cye, ‘Le Chagrin de ma Mère’, agaruka ku kuntu abicanyi bakomeje kwirukanka inyuma y’umuryango we, barawica tariki 6 Mata 1994, ndetse no ku matariki yakurikiyeho nka tariki 18 na 19 Mata.
Ubu bwicanyi bwakorerwaga mu bice byo ku Nkanka ndetse no hafi ya Komini ya Kamembe ari naho umuryango wa Hagenimana wari utuye.
Ati “Ni urugendo rukomeye mama yanyuzemo nyuma yo kwicirwa umuryango we wose, yashimuswe n’Interahamwe, ziramujyana, ziramuhohotera, zimufata ku ngufu, zimusigira ibikomere ku mutima no ku mubiri.”
Hagenimana avuga ko umubyeyi we yagize ubudaheranwa budasanzwe kuko n’ubwo yasigiwe ibikomere n’Interahamwe zamusambanyije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yafashijwe n’Umuryango AVEGA-Agahozo abasha kongera kwiyubaka.
Ati “Kwandika iki gitabo nashakaga gutanga ubutumwa bw’uko kugera kure atari ko gupfa, urwo rugero rwiza ku mubyeyi wanjye yagaragaje kandi yarahuye n’ububabare budasanzwe.”
“Ni ubutumwa kuri abo bose babigizemo uruhare kugira ngo bongere bubake u Rwanda, Leta yacu ndetse n’urubyiruko n’abakuru muri rusange ko kuva mu bibazo umuntu akongera akiyubaka, akagira intego zo kubaho bishoboka.”
Hagenimana avuga ko ubuhamya bw’umubyeyi we n’abandi barokotse Jenoside bugaragaza ko Jenoside yabaye kandi yabayemo ibikorwa by’indengakamere.
Ati “Ni ibintu bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kandi ifite uburemere. Ikindi kugeza uyu munsi hari abakibana n’ibikomere, bakeneye gukomeza gusindagizwa.”
“Abapfobya Jenoside batuma ibyo bikomere bikomeza gushenguka ariko kugira ngo tubarwanye ni uko tugira ubudaheranwa tugahangana na bo.”
Igitabo ‘Le Chagrin de ma Mère’ kuri ubu kiri mu rurimi rw’Igifaransa ariko umwanditsi wacyo avuga ko yacyanditse mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse kuri ubu afite gahunda yo kugishyira mu zindi ndimi mu gihe cya vuba.
Gifite paji 144, aho kiboneka muri Librairie Ikirezi mu Mujyi wa Kigali, gusa ngo mu minsi iri imbere kizashyirwa ku mbuga za internet zicuruza ibitabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!