Abanyarwanda babayeho ari impirimbanyi z’ibyiza, zubakiye ku butarushwa n’ubutaneshwa mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu. Ntacyo igihugu cyagezeho bikigwiririye cyangwa se ku bw’amahirwe, ahubwo byose byaraharaniwe, bigerwaho abantu biyushye akuya.
Abanyarwanda baranzwe n’umutima wo gutamba ibitambo bibafasha kweyura ibibabuza kwatanya bajya mbere. Bamwe batanze ibitambo byo Kumenera igihugu amaraso, gushyira ubuzima bwa bo mu kaga, gutanga igitambo cy’ubutunzi, igitambo cy’igihe n’icyo kwicirwa agatsi.
Mu gutanga ibyo bitambo ni ho dusanga amateka akakaye y’Abatsobe, batanze ibitambo byinshi mu mushinga wo kubaka u Rwanda, harimo no kumenera igihugu amaraso kugira ngo atere umwaku ibihugu kidakunda.
Abatsobe ni bo bahawe umurage w’ikubitiro wo gutanga abatabazi b’Abacengeri bamenaga amaraso yabo ngo u Rwanda rutsinde amahanga yarugabyeho igitero cyangwa se icyo rwagabye mu mahanga.
Ni byiza ko twimakaza umuco wo gukeza no gusingiza intwari zagize icyo zikora ngo u Rwanda rube urwo ruri rwo uyu munsi. Ari na yo mpamvu, yakabuye ibitekerezo byiyungikanya mu kwandika no kuganira ku mateka y’abo banyabigwi bahaye izina u Rwanda, rukaba urwo ruri rwo n’uyu munsi.
Nyuma yo kwandika amateka y’iyororoka ry’Abanyarwanda mu miryango migari babumbiyemo n’umurage wabo mu kubaka umuco n’amateka y’u Rwanda, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, aritegura gusohora igitabo mwihariko gitatura amateka y’umuryango mugari w’Abatsobe bakura igisekuruza cyabo kwa Rutsobe rwa Gihanga.
Ku bufatanye bw’umuryango wa Nyilibakwe ukomoka mu nzu y’Ababona ikura igisekuruza cyabo mu muryango mugari w’Abatsobe, bahagarariwe na Rutabayiru rwa Rwanyange, Umusizi Nsanzabera, yakusanyirije ayo mateka mu gitabo kirangurura ibigwi n’ubuhangange byabaranze.
Abatsobe bagaragaje ubudasa mu kurasanira u Rwanda no kurwimana mu banyamahanga batarukunda, banatanga n’umurage karundura w’abaruharaniye kugeza ku barutwara ubu ng’ubu n’abandi babaye abakogoto b’umuheto banamenera igihugu amaraso.
Nsanzabera agiye gushyira hanze igitabo gisingiza kinarata abo banyabigwi b’ibihe byose, yise “Amateka y’Abatsobe, unyuze ku muzi w’Ababona bo kwa Nyilibakwe’’, aho bakura igisekuruza cyabo kwa Rutsobe rwa Gihanga.
Abatsobe ni bamwe mu ntwari zaribuwe mu mateka y’u Rwanda, zashyize inkingi za mwamba zikomeye mu mushinga wo kubaka u Rwanda, basiga umurage w’ubutwari, ubupfura n’uburebakure mu babakomokaho.
Ni bamwe mu bakoze ibikorwa by’ikirenga byubatse u Rwanda mu rwego ruhanitse mu bihe by’ingoma zose z’abami b’u Rwanda, bahera ku ya Kanyarwanda Gahima, bakarundukira kuri Kigeli Ndahindurwa.
Ni bamwe mu bagabo b’intwari bakomeye mu mateka yo hambere bitimbiye ubuhangange bwo guhanganira u Rwanda no kurwimana, bakanagira n’igenantekerezo ryuje ihangabuhanga mu gufata ibyemezo bikakaye byo guhanga ibihanitse kandi bakabigeraho abyikesha.
Ni abasangirabigwi n’ibindi bihangange byo mu yindi miryango migari nk’uw’Abanyiginya bakura igisekuruza kuri Gihanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!